skol
fortebet

Mkhitaryan yatangaje amagambo yababaje abafana ba Manchester United

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Henrikh Mkhitaryan yatangaje ko yari akumbuye gukina umukino usatira nyuma yo kuva mu ikipe ya Manchester United ishinjwa kugarira cyane yerekeza mu ikipe ya Arsenal mu minsi ishize. Uyu musore urakina umukino we wa mbere uyu munsi ubwo Arsenal FC irahura na Swansea City muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League iraba igeze ku munsi wa 25,yatangaje ko kimwe mu byatumye aza muri Arsenal ari uko umutoza Arsene Wengera akina umupira mwiza usatira bitandukanye na Jose Mourinho. (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Henrikh Mkhitaryan yatangaje ko yari akumbuye gukina umukino usatira nyuma yo kuva mu ikipe ya Manchester United ishinjwa kugarira cyane yerekeza mu ikipe ya Arsenal mu minsi ishize.

Uyu musore urakina umukino we wa mbere uyu munsi ubwo Arsenal FC irahura na Swansea City muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League iraba igeze ku munsi wa 25,yatangaje ko kimwe mu byatumye aza muri Arsenal ari uko umutoza Arsene Wengera akina umupira mwiza usatira bitandukanye na Jose Mourinho.

Yagize ati “Ni ibyingenzi kubahiriza amabwiriza y’umutoza kuko niwe watumye mfata umwanzuro wo kuza mu ikipe ya Arsenal.Buri wese azi ko Wenger ari umutoza mwiza kandi ukina neza.Namumenye kera kandi niyo mpamvu umwanzuro wo kuza muri Arsenal utangonye kuko uburyo iyi kipe ikina isatira bushimisha buri wese. Sinjye urarota nongeye gukina umukino usatira."

Benshi mu bafana ba Manchester United ntibishimiye aya magambo y’uyu musore wahoze mu ikipe yabo kuko benshi mu bakunzi b’andi makipe bakunze gutuka Jose Mourinho bamushinja kugarira cyane.

Mkhitaryan w’imyaka 29 agomba kwambara nimero 7 yahoze yambawe na Alexis Sanchez baguranye ubwo yerekezaga mu ikipe ya Manchester United.

Imikino iteganyijwe uyu munsi muri Premier League

21:45: Swansea City vs Arsenal
21:45: West Ham United vs Crystal Palace
22:00:Huddersfield Town vs Liverpool

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa