Kigali

Ramos yavuze umukinnyi yifuza ko yatwara igihembo cya FIFA The Best

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 September 2018 Yasuwe: 2785

Kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos yavuze ko azishima cyane nabona Luka Modric yegukanye igikombe cya FIFA The Best yigaranzuye Cristiano Ronaldo bahoze bakinana ari umwami.

Ramos yatangaje ko hari abakinnyi bahabwa igihembo cya Ballon d’Or akishima nkaho ariwe ugitwayeaho yahise avuga ko Modric ari umwe muribo kuko yishimira kuba bakinana muri Real Madrid.

Ramos arifuza ko Ramos yongera kwigaranzura Ronaldo

Yagize ati “Modric ni inshuti yanjye akaba n’umukinnyi ukomeye.Ni umwe mu bakinnyi batsinda nkishima nkaho arinjye ubwanjye utsinze.Nubwo ahanganye n’abakinnyi bafite amazina akomeye ndetse bacuruza cyane, ariko niwe ukwiriye igihembo.Tuzareba uzatsinda.”

Ramos ntiyigeze agira icyo atangaza kuri Cristiano Ronaldo bakinannye imyaka 9 ishize herutse kwerekeza muri Juventus ariko yavuze ko yifuza ko Luka Modric ariwe yifuza ko atwara igihembo cya FIFA’s The Best Men’s Player award kizwi nka Ballon d’Or.

Modric ahanganye na Salah na Ronaldo ku gihembo cya FIFA The best

Luka Modric ahanganye na Cristiano Ronaldo aherutse kwigaranzura mu gihembo cy’umukinnyi witwaye neza I Burayi na Mohamed Salah wa Liverpool.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yahaye Liverpool ubutumwa bwashimishije abakunzi ba...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yabwiye Liverpool ko atazigera...
14 December 2018 Yasuwe: 1658 0

FC Barcelona yahaye igihano gitangaje Ousmane Dembele usigaye asiba...

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwahaye rutahizamu Ousmane Dembele igihano cyo...
14 December 2018 Yasuwe: 2030 0

Masudi Djuma yavuze impamvu ikomeye yatumye yanga kugaruka muri Rayon...

Umutoza wa AS Kigali yavuze ko ikipe ya Rayon Sports yamuvugishije nyuma yo...
14 December 2018 Yasuwe: 2253 0

Bashunga Abouba yasabye ubufasha bukomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma...

Umunyezamu wa Rayon Sports,Bashunga Abouba watewe n’abagizi ba nabi mu ijoro...
14 December 2018 Yasuwe: 2714 1

Manchester United yarahiriye kongera gutwara umukinnyi ukomeye wa...

Ikipe ya Manchester United ikunze gutwara abakinnyi bakomeye...
14 December 2018 Yasuwe: 1669 0

Masudi Djuma na AS Kigali babonye amanota 3 ku nshuro ya mbere

Ikipe ya AS Kigali n’umutoza wayo bariruhukije kuko babonye amanota 3 ya...
13 December 2018 Yasuwe: 1310 0