skol
fortebet

Mohamed Salah niwe wabaye umukinnyi w’umwaka muri Premier League

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Umunyamisiri Mohamed Salah niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’Ubwongereza “Premier league" ahigitse abo bari bahanganye barimo Kevin de Bruyne wamugwaga mu ntege.

Sponsored Ad

Iki gihembo gitangwa n’abakinnyi babigize umwuga mu Bwongereza (Professional Footballers’ Association Players’ Player of the Year),Mohamed Salah acyegukanye nyuma y’umwaka mwiza yagize aho amaze gutsinda ibitego 31 mu mikino 33 ya Premier Leauge amaze gukina, ndetse amaze gutsinda 41 mu marushanwa yose.

ibyo Mohamed Salah yagezeho uyu mwaka

Mohamed Salah abaye umukinnyi wa 7 wa Liverpool wegukanye iki gihembo aho akurikiye Luis Suarez wagutwaye mu mwaka wa 2014.

Mohamed Salah akoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukomoka mu Misiri wegukanye iki gihembo gusa siwe munyafurika wa mbere ugitwaye kuko na Riyad Mahrez ukomoka muri Algeria yagitwaye 2016.

Mohamed Salah w’imyaka 25, afite amahirwe menshi yo kwegukana ikindi gihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Premier League gitangwa n’abanyamakuru bandika mu bitangazamakuru byo mu Bwongereza.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo Salah yavuze ko ari iby’icyubahiro gutwara iki gihembo ndetse agiye gukora cyane kugira ngo n’umwaka utaha azagitware aho yemeje ko ubwo yavaga muri Chelsea yagiye atanyuzwe kuko yifuzaga gukora amateka mu Bwongereza.

Salah yakurikiwe na Kevin de Bruyne,mu gihe ku mwanya wa 3 haje Harry Kane.Mu bakiri bato Leroy Sane niwe wegukanye iki gihembo akurikirwa na Harry Kane,mu gihe Raheem Sterling yabaye uwa 3.

Mohamed Salah muri Premier League - 2017-18
Imikino yakinnye: 33
Amashoti yateye mu izamu: 64
ibitego: 31
Iminota amaze gukina: 2,657
Imipira yavuyemo ibitego yatanze: 9
Amahirwe yabyaye ibitego yakoze: 57
Amashoti yateye: 132
Imipira yagejeje kuri bagenzi be: 684

Ibindi bihembo byatanzwe:
Player of the Year: Mohamed Salah(Liverpool)
Young Player of the Year: Leroy Sane(Manchester City)
Women’s Player of the Year: Fran Kirby(Chelsea)
Women’s Young Player: Lareun Hemp(Bristol City)
PFA Merit Award: Cyrille Regis






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa