skol
fortebet

Mohamed Salah yakoze igikorwa cyatumye ashimwa na benshi mu bakunzi ba ruhago

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Mohamed Salah uri kubica bigacika mu ikipe ya Liverpool yakoze igikorwa cy’urukundo ubwo yarekuraga umujura wari umaze kwiba papa we,aho kumujyana muri gereza.

Sponsored Ad

Uyu mujura yibye ibihumbi 30 by’amapawundi papa wa Mohamed Salah yari yashyize mu modoka aramufata,ashaka kumufungisha,ariko Mohamed Salah arahagoboka ababarira uyu mujura usanzwe akora akazi ko gucumga umutekano.

Mohamed Salah yahaye uyu mujura igihumbi cy’amapawundi ndetse amwizeza ko agiye kumushakira akazi keza kazatuma atongera kwiba aramureka arigendera.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bishimiye iki gikorwa cya Mohamed Salah ndetse bishimira ko ibyiza ari gukora mu kibuga,ari ku bikora no hanze yacyo dore ko amaze gutsinda ibitego 42 mu marushanwa yose yakinnye muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa