Kigali

Mohamed Salah yasubije Pep Guardiola ku magambo aheruka kuvuga Champions League

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 August 2019 Yasuwe: 4052

Rutahizamu wa Liverpool yanyomoje Pep Guardiola uherutse gutangaza ko gutwara igikombe cya Premier League biruta gutwara Champions League aho we yavuze ko Champions League ariryo rushanwa rikomeye muri ruhago.

Uyu rutahizamu yavuze ko uyu mutoza wa Manchester City yabeshye ko ndetse iri rushanwa rya UEFA Champions League riyoboye ayandi mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Sinzi neza niba koko Pep Guardiola yarabivuze,ariko ndakeka ko uwamuhitishamo igikombe yatwara yahitamo Champions League.Ni igitekerezo cyanjye,sinamuvuga ariko ni irushanwa buri wese aba ashaka kwegukana.Buri mukinnyi,umutoza ahorana inzoza zo kuyegukana.”

Mu minsi ishize Pep Guardiola yavuze ko gutwara Premier League bimurutira gutwara Champions League ndetse yifuza gutwara iya 3 yikurikiranya.

Yagize ati “Champions League ni imikino 7, ushobora kuyitwara ariko Premier League ukina umukino mu minsi itatu.”

Pep Guardiola utaratwara Champions League muri Manchester City,yanenzwe na benshi bavuze koi bi yatangaje yibeshye kuko nubwo ibi bikombe bitanganya amafaranga ariko Champions League ariyo ihesha icyubahiro n’ishema uyitwaye kurusha Premier League.


Salah yanyomoje Guardiola wavuze ko yifuza gutwara Premier League kurusha Champions League

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 3114 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 1811 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 2980 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 5742 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 3982 0

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 3182 0