skol
fortebet

Mohamed Salah yatangaje byinshi kuri Ronaldo bazahanganira I Kiev

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Mohamed Salah yatangaje ko ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League atazaba ahanganye na Cristiano Ronaldo nkuko bamwe babikeka,ahubwo azaba arajwe ishinga no kugira ngo Liverpool akinira ibashe kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya 6.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Mo Salah yagiranye n’ikinyamakuru Bein nyuma yo gusezerera AS Roma bayitsinze ibitego 7-6 mu mikino yombi,yabwiye abanyamakuru ko adakina wenyine muri Liverpool ndetse ibyo bagezeho babikoze nk’ikipe.

Yagize ati “Ntabwo umukino wa nyuma Mohamed Salah azaba ahanganye na Cristiano Ronaldo.Nkinira ikipe ikomeye kandi ifite abakinnyi beza.Twageze ku mukino wa nyuma kubera gushyira hamwe nk’ikipe.Ntacyo nakora ndi njyenyine.

Mohamed Salah yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w’umunya Afurika wabashije gutsinda ibitego 10 mu mwaka umwe wa UEFA Champions League ndetse agomba guhangana na Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego 15 uyu mwaka.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Liverpool uzabera I Kiev Taliki ya 26 Gicurasi 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa