Mohamed Salah yatangaje intego Liverpool ifite uyu mwaka bituma ahabwa urw’amenyo n’abakunzi ba ruhago
Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018
Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gutwara igikombe cya shampiyona ya Premier League ndetse na UEFA Champions League uyu mwaka kubera abakinnyi bashya bazanye.
Mohamed Salah yabwiye ikinyamakuru France Football ko Liverpool ifite intego yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League yabuze umwaka ushize ndetse na Premier League bataratwara mu mateka.
Mohamed Salah yemeje ko Liverpool izegukana Premier league na Champions League
Yagize ati “Nibyo dushobora kongera kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League.Ndabizi neza dushobora kuzatwara iki gikombe.Dushobora gutwara Champions League na Premier League uyu mwaka.Sinabishimangira gusa nta kidashoboka.”
Mu minsi ishize umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yamaganye ibyatangajwe na Gary Neville ko bakwiriye kureka kwiruka kuri UEFA Champions League ahubwo bakarwana no gutwara Premier League uyu mwaka.
Salah yabwiye abanyamakuru ko we na Klopp babanye nk’inshuti ndetse buri gihe bakunze kuganira ibintu bitandukanye bikomeza ubucuti bwabo.
Benshi mu bakunzi ba ruhago bahaye urw’amenyo Salah ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru nyuma yo gutangaza ko bashobora gutwara ibi bikombe bikomeye aho benshi bemeza ko nubwo bafite ikipe ikomeye bashobora kutazatwara igikombe uyu mwaka.
Ibitekerezo
true and possible