Mohamed Salah yavuze kuri Ramos wamuvunye ukuboko ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League
Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018
Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool Mohamed Salah yatangaje ko nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League batsinzwemo na Real Madrid ibitego 3-1,Sergio Ramos wamuvunyeku munota wa 29 ntarangize uyu mukino yamwandikiye ubutumwa bwo kumwihanganisha,ariko nta kintu yamusubije.
Uyu munya Misiri wababaje benshi mu bakunzi ba ruhago mu mukino w’I Kiev,yabwiye Marca ko atababariye Sergio Ramos kubera ibyo yamukoreye agatuma adafasha Liverpool kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ndetse akaba atarakira ngo agaruke mu ikipe ya Misiri, iri mu itsinda A mu gikombe cy’isi.
Mo Salah yatangaje ko agifitiye inzika Ramos
Yagize ati “Ni cyo gihe kibi nagize mu mupira w’amaguru.Yanyoherereje ubutumwa nyuma y’umukino gusa sinigeze mubwira ko nta kibazo.Nicaye mu kibuga numva uburibwe ndetse mbabajwe n’umukino wa nyuma,mu gihe gito nibwo natangiye gutekereza ku gikombe cy’isi.”
Mo Salah aracyahangana no kuba yakira neza kugira ngo azagaragare mu mukino wo ku wa Gatanu ikipe ya MIsiri izahura na Uruguay mu gikombe cy’isi kibura iminsi 5 ngo gitangire mu Burusiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *