Kigali

Mourinho agiye kugura umukinnyi uhenze cyane kurusha Paul Pogba

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 October 2018 Yasuwe: 2455

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yagaragaye ku mukino Serbia yatsinzemo Montenegro ibitego 2-0 ku wa Kane, ndetse biravugwa ko arimo kurambagiza umunya Serbia witwa Sergej Milinkovic-Savic kugira ngo amuzane mu Bwongereza.

Sergej Milinkovic-Savic w’imyaka 23, ukinira ikipe ya Lazio mu Butaliyani,yakunzwe cyane na Mourinho ndetse biravugwa ko uyu munya Portugal yifuza kumena Banki akamugura akayabo ,akamufasha kwitwara neza muri Manchester United.

Mu mpeshyi ishize,Mourinho yatanze miliyoni 80 z’amapawundi kugira ngo abone uyu musore ukina hagati biranga, ariko kuri ubu yongereye amasezerano muri Lazio,ku buryo bizasaba Manchester United akayabo kugira ngo imubone.

Nkuko The Sun yabitangaje, Sergej Milinkovic-Savic azahenda Manchester United kurusha uko Paul Pogba yayihenze kuko azagurwa amafaranga aruta ayo uyu mufaransa yaguzwe miliyoni 89 z’amapawundi.

Mourinho ari gukorana n’uhagarariye uyu musore witwa Mateja Kezman yafashije kwerekeza muri Chelsea ubwo yari umutoza w’iyi kipe mu myaka yahise.

Mourinho akomeje intambara yo kugarura Manchester United mu bihe byiza ndetse byitezwe ko muri Mutarama ubuyobozi bw’iyi kipe buzamuha amafaranga akagura abakinnyi batandukanye.


Sergei ushobora guca agahigo ko kuba umukinnyi uhenze muri Manchester United

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal na Chelsea zamenye amakipe zizahura nayo muri 1/14 cya UEFA Europa...

Arsenal na Chelsea zifite amazina akomeye mu irushanwa rya UEFA Europa...
22 February 2019 Yasuwe: 1977 0

Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya...

Chelsea yahawe igihano cyo kumara amasoko abiri itagura abakinnyi kubera...
22 February 2019 Yasuwe: 1997 0

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda 2019...

Harabura amasaha make kugira ngo hatangire irushanwa rikundwa kurusha...
22 February 2019 Yasuwe: 2001 1

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda...

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye...
22 February 2019 Yasuwe: 904 0

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 1012 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3476 0