skol
fortebet

Mourinho ari mu mazi abira kubera ibyo yakoreye amacupa y’amazi ku kibuga Old Trafford [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yaraye akaoze amahano ubwo yakubitaga hasi akantu kari karimo amazi y’abakinnyi nyuma y’aho Marouane Fellaini yatsindaga igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino.

Sponsored Ad

Mourinho yitwaye nabi cyane nyuma y’aho Manchester United yari ibonye igitego cyayihesheje intsinzi aho yafashe akantu karimo amazi akagakubita hasi n’umujinya bishobora kumuviramo guhagarikwa na UEFAmu mikino itaha, kubera imyitwarire mibi.

Mourinho wababajwe n’imyitwarire mibi y’ikipe ye,yahushije ibitego byinshi ku mukino wa UEFA Champions League baraye batsinzemo Young Boys igitego 1-0,yahisemo kumena amacupa y’amazi kubera umujinya yari afite aho kwishimira ko abonye amanota 3 agoye.

Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko guterura amacupa y’amazi akayamena yabitewe n’igitutu yariho cyamuteye guhangayika muri uyu mukino wose.

Yagize ati “Nari mpangayitse mbere ya kiriya gitego.Ntabwo nari mbabaye ahubwo nari mpangayitse ntekereza ko dushobora kudatsinda umukino.”

Bamwe mu bahose bakinira Manchester United barimo Scholes na Ferdinand banenze imyitwarire mibi ya Jose Mourinho kuri uyu mukino ndetse n’ukuntu yitwaye ubwo Rashford yahushaga igitego.

Manchester United yabonye itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza muri UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Young Boys igitego 1-0 cya Marouane Fellaini ku munota wa nyuma.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa