skol
fortebet

Mourinho na Paul Pogba bashwaniye mu myitozo kubera Instagram

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Umwuka mubi hagati ya Jose Mourinho na Paul pogba ukomeje gufata indi ntera aho ku munsi w’ejo bagaragaye bari guterana amagambo mu myitozo biturutse ku mashusho uyu mufaransa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari guseka nyuma y’umukino Manchester United yatsinzwemo na Derby County.

Sponsored Ad

Mourinho yababajwe n’amashusho Pogba yashyize kuri Instagram ari guseka nyuma y’aho Manchester United yasezererwaga na Derby County kuri penaliti 8-7 mu mikino ya Carabao Cup.

Paul Pogba na Andreas bagaragaye bari guseka ku mukino Manchester United yatsinzwemo na Derby County

Aya mashusho yagaragaje Pogba ari guseka we n’umukinnyi bakinana Andreas Pereira muri stade ya old Trafford ahabereye umukino.

Mourinho uri mu mazi abira,yatekereje ko Pogba yasekejwe no gutsindwa kwa Manchester United bituma yibasira uyu mukinnyi ku munsi w’ejo ubwo bahuriraga mu myitozo.

Mourinho yateje akavuyo ubwo yashakaga kumenya igihe Pogba yashyiriye aya mashusho kuri Instagram kugira ngo amenye neza niba Pogba yarabikoze nyuma yo gutsindwa na Manchester United,afatirwe ibihano.

Biravugwa ko aya mashusho Pogba yayafashe mbere y’uko Derby ibatsinda gusa ntibyabujije Mourinho kwibasira uyu mukinnyi we ndetse bagashaka gukozanya mu myitozo yok u munsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa