skol
fortebet

Mourinho yabwiye amagambo akomeye Pogba na Lukaku

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yongeye kwibasira Pogba na Romelu Lukaku ababwira ko nta mwanya bazongera kubona mu ikipe kubera ko batari abanyamwuga ndetse batitanga uko bikwiriye.

Sponsored Ad

Lukaku na Pogba binjiye mu kibuga basimbuye ku mukino Manchester United yaraye inganyije na Arsenal ibitego 2-2,byatumye benshi bibaza ku hazaza h’aba basore batumvikana na Jose Mourinho.

Mourinho yavuze ko Pogba na Lukaku batazongera kubona umwanya

Mu kiganiro Mourinho yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’uyu mukino,yababwiye ko nta mwanya aba basore bafite muri Manchester United kuko batitanga cyane.

Yagize ati “Nta mwanya wo guha abakinnyi batitanga cyane.Igice cya kabiri,abakinnyi banjye bakinaga bashaka inota mu gihe Arsenal yarwanaga kugira ngo ibone amanota.Abakinnyi bamwe bagize umukino mwiza ariko hari abagowe barimo Dalot wari ubanje mu kibuga bwa mbere,Rojo wari ukinnye umukino we wa mbere uyu mwaka,Darmian wari ukinnye umukino wa 3 na Bailly wari umaze igihe adakina.”

Mourinho yashimiye abakinnyi be uko bitwaye bakabona inota imbere ya Arsenal,ariko yemeza ko nubwo batatsinze bitanze uko bikwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa