skol
fortebet

Mourinho yagaragaje impungenge zikomeye afite kuri David de Gea

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho afite ubwoba bwinshi ko umunyezamu agenderaho David de Gea ashobora kwerekeza mu ikipe ya Juventus yifuza kumusinyisha ku buntu mu mpeshyi cyane ko yanze gusinya amasezerano mashya.

Sponsored Ad

Juventus ifite ubuhanga bwo gusinyisha abakinnyi barangije amasezerano,yashimye ubuhanga bwa David de Gea ndetse irifuza kumwigurira mu gihe Manchester United yaba inaniwe kumwongerera amasezerano.

Biravugwa ko De Gea nawe yiteguye kuganira n’iyi kipe ya mbere mu Butaliyani kugira ngo ayerekezemo mu gihe cyose Manchester United yaba itamuhaye akayabo k’umushahara ari kuyaka kugira ngo ayongerere aasezerano mashya, dore ko ayo aherutse gusinya azarangira muri Kamena umwaka utaha.

Umutoza wa Juve Max Allegri,yasabye ubuyobozi bwe gukurikiranira hafi uyu munyezamu kugira ngo bazamusinyishe igihe amasezerano ye azaba arangiye.

Manchester United ikomeje kwegera De Gea ngo ayongerere amasezerano y’igihe kirekire ariko nta bwumvikane burabaho hagati y’impande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa