Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yashinje abakinnyi be kutitanga uko bikwiriye aho yavuze ko bitanze 30 ku ijana mu mukino baraye banganyije na Wolves igitego 1-1.
Jose Mourinho utishimiye inota rimwe yakuye kuri Wolves kandi yari mu rugo Old Trafford yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be batamuhaye ibyo bafite kuko bitanze 30 ku ijana kandi umukinnyi aba agomba kwitanga 100.
Mourinho yavuze ko abakinnyi be bitanze 30 ku ijana imbere ya Wolves
Yagize ati “Wolves yaje gukina izi ko inota rimwe ari ubuzima bwayo mu gihe twe twarimo twinezeza.Biragoye gutsinda umukino utawurimo.Ibyo ni ibintu buri mukinnyi yiga muri academy.Nubwo waba uri gukina n’ikipe iri ku rwego rwo hasi kwitanga 30 ku ijana ntibihagije.Ntabwo twari dutyaye mu kibuga,ntitwigeze dukora uburyo bwinshi bw’ibitego.Abakinnyi banjye mu mutwe bari hasi.”
Mourinho yavuze ko abakinnyi be bari babizi neza ko Wolves ikinira hagati cyane,bananirwa gucisha imipira ku mpande byabaviriyemo kwishyurwa igitego na Joao Moutinho nubwo Manchester United yari yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cya Fred.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *