skol
fortebet

Mourinho yasingije bikomeye Cristiano Ronaldo anenga De Gea watsindishije ikipe ye y’igihugu

Yanditswe: Saturday 16, Jun 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatangarije abanyamakuru ko Cristiano Ronaldo ari kabuhariwe mu kwitwara neza mu mikino ikomeye,anenga umunyezamu we David De Gea kubera amakosa yakoze ku gitego cya 2 yatsinzwe na Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Uyu mutoza uri mu kazi ko gusesengura imikino,yabwiye ikinyamakuru Russia Today ko nubwo De Gea ari umunyezamu we,yakoze ikosa rikomeye ndetse akwiriye kwisubiraho mu mikino izakurikiraho.

Mourinho yanenze De Gea atoza muri Manchester United

Yagize ati “Ni umuhungu wanjye gusa birangoye kuvuga,yakoze ikosa rikomeye kandi nawe arabizi.Ni Ikosa rikomeye atarakora turi kumwe muri Manchester United,kuko yabaye umukinnyi w’umwaka gusa nk’umukinnyi mwiza agomba kuzisubiraho mu mikino ikurikira agafasha igihugu cye.”


Mourinho ukomoka muri Portugal, yashimagije bikomeye Cristiano Ronaldo wafashije Portugal kunganya na Espagne ibitego 3-3 mu mukino yigaragajemo bikomeye kuko ibitego 3 bya Portugal ariwe wabitsinze.

Mourinho yasingije Ronaldo avuga ko ari umukinnyi wigaragaza kuri mikino ikomeye

Yagize ati “Hari abakinnyi b’imikino imwe n’imwe,hari abakinnyi ba buri mukino hari n’abakinnyi b’imikino y’ingenzi.Ni umukinnyi w’imikino y’ingenzi,akandi abakinnyi b’iyi mikino nibo beza cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa