skol
fortebet

Mourinho yatangaje amagambo yatumye benshi bamwita umunyabwoba ruharwa

Yanditswe: Saturday 17, Mar 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yibasiriwe n’abafana nyuma yo gutangaza ko umwaka w’imikino utaha ubuyobozi bwe nibudashora amafaranga ahagije ngo agure abakinnyi atazigera ahangana na Manchester City yatangiye kurambagiza ibikomerezwa.
Jose Mourinho umaze gutakaza miliyoni 300 z’amapawundi mu myaka 2 amaze muri Manchester United,yabwiye abayobozi be barangajwe imbere na Ed Woodward ko nibatarekura amafaranga ngo bagure abakinnyi ikipe izakomeza kuba hasi ya Manchester City iri hafi (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yibasiriwe n’abafana nyuma yo gutangaza ko umwaka w’imikino utaha ubuyobozi bwe nibudashora amafaranga ahagije ngo agure abakinnyi atazigera ahangana na Manchester City yatangiye kurambagiza ibikomerezwa.

Jose Mourinho umaze gutakaza miliyoni 300 z’amapawundi mu myaka 2 amaze muri Manchester United,yabwiye abayobozi be barangajwe imbere na Ed Woodward ko nibatarekura amafaranga ngo bagure abakinnyi ikipe izakomeza kuba hasi ya Manchester City iri hafi kwegukana shampiyona y’uyu mwaka.

Yagize ati “Ukuri guhari ni uko hari amakipe aba yiteguye gutsinda andi agatsindwa.Igihe amakipe duhanganye ahagaritse kugura abakinnyi twe tukagura abakomeye tuzaba turi ku rwego rumwe.Nibaramuka barekuye amafaranga nkuko babigenje ubushize cyangwa bakarenzaho bizatugora kubatsinda.

Mourinho akunze gushinjwa n’abafana ba Manchester United ko ahora ashaka kugura abakinnyi b’ibikomerezwa kandi abo afite nta musaruro ababyazamo aho batanga urugero rwa Paul Pogba waguzwe miliyoni 100 ariko akaba atarabasha gutanga umusaruro bamwifuzaho.

Mourinho yavuze ko kuba Manchester City ishora amafaranga menshi aribyo byatumye yitwara neza uyu mwaka asaba ubuyobozi kugira icyo bukora ngo Manchester United itere imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa