skol
fortebet

Mourinho yatangaje ibikombe azatwara nagaruka mu butoza muri uyu mwaka

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchester United ikamwirukana kubera umusaruro mubi,yatangaje ko yifuza kuzongera gutwara igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3 ndetse na shampiyona ya 5 mu ikipe itandukanye nayo yatoje.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yabwiye Canal + ko amakipe agomba kumwitega mu mwaka w’imikino utaha kuko yifuza gutwara UEFA Champions League ya 3 ndetse na shampiyona ya 5 mu ikipe ya nshya itandukanye nizo yatoje.

Yagize ati “Nkumbuye gutoza cyane,sinabihisha.Mu mutwe wanjye,ndifuza gutwara shampiyona ya 5 ndetse na UEFA Champions League mu ikipe ya 3.”

Mourinho yatwaye UEFA Champions League muri FC Porto muri 2004 na Inter Milan muri 2010 ariko yananiwe kuyitwara muri Real Madrid nubwo yari afite abakinnyi bakomeye.

Mourinho yavuze ko akumbuye gutoza ndetse no gutwara ibikombe ariyo mpamvu ikipe azerekezamo muri Kamena azakora cyane kugira ngo ayiheshe ibikombe.

Nubwo byavugwaga ko azerekeza muri Real Madrid,ntibyakunze kuko akazi kahawe Zidane gusa biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Juventus cyangwa PSG.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa