skol
fortebet

Mourinho yatangiye guterana amagambo n’abakiniye ikipe ya Manchester United

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatangiye kubahuka abahoze bakinira iyi kipe aho yibasiriye Paul Scholes ku munsi w’ejo nyuma y’umukino wahuje Manchester United na Everton.
Paul Scholes aherutse kuvuga ko abakinnyi ba Manchester United batacyitanga uko bikwiriye ndetse bigaragara ko basa n’abananiwe aho yatanze urugero ku musore Paul pogba avuga ko adakina nk’umukinnyi waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi mu mateka y’iyi kipe.
Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo Manchester (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatangiye kubahuka abahoze bakinira iyi kipe aho yibasiriye Paul Scholes ku munsi w’ejo nyuma y’umukino wahuje Manchester United na Everton.

Paul Scholes aherutse kuvuga ko abakinnyi ba Manchester United batacyitanga uko bikwiriye ndetse bigaragara ko basa n’abananiwe aho yatanze urugero ku musore Paul pogba avuga ko adakina nk’umukinnyi waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi mu mateka y’iyi kipe.

Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo Manchester United yatsinze Everton 2-0,Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko amagambo ya Scholes ayafata nk’ishyari yagiriye Paul Pogba kubera ko yaguzwe amafaranga menshi ndetse avuga ko nubwo yabaye umukinnyi mwiza atazigera aba umusesenguzi mwiza.

Yagize ati “Ikintu kimwe Scholes azi ni ukunenga abandi.Ntabwo avuga ibyo aba yabonye ahubwo icyo ashoboye n’ukunenga gusa.Scholes azibukwa mu mateka nk’umukinnyi mwiza ariko ntazigera aba umusesenguzi mwiza.Umunsi azifuza kuba umutoza namwifuriza kugeza nibura kuri 25 ku ijana ry’ibyo nagezeho.”

Mourinho yavuze ko abakinnyi be batananiwe ndetse bitanga uko bashoboye nubwo bamaze iminsi batabona itsinzi aho byatumye ikipe ya Manchester City ibasiga amanota 15 yose ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa