Kigali

Mourinho yatangiye guterana amagambo n’abakiniye ikipe ya Manchester United

Imikino   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 3 January 2018 Yasuwe: 168

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatangiye kubahuka abahoze bakinira iyi kipe aho yibasiriye Paul Scholes ku munsi w’ejo nyuma y’umukino wahuje Manchester United na Everton.

Paul Scholes aherutse kuvuga ko abakinnyi ba Manchester United batacyitanga uko bikwiriye ndetse bigaragara ko basa n’abananiwe aho yatanze urugero ku musore Paul pogba avuga ko adakina nk’umukinnyi waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi mu mateka y’iyi kipe.

Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo Manchester United yatsinze Everton 2-0,Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko amagambo ya Scholes ayafata nk’ishyari yagiriye Paul Pogba kubera ko yaguzwe amafaranga menshi ndetse avuga ko nubwo yabaye umukinnyi mwiza atazigera aba umusesenguzi mwiza.

Yagize ati “Ikintu kimwe Scholes azi ni ukunenga abandi.Ntabwo avuga ibyo aba yabonye ahubwo icyo ashoboye n’ukunenga gusa.Scholes azibukwa mu mateka nk’umukinnyi mwiza ariko ntazigera aba umusesenguzi mwiza.Umunsi azifuza kuba umutoza namwifuriza kugeza nibura kuri 25 ku ijana ry’ibyo nagezeho.”

Mourinho yavuze ko abakinnyi be batananiwe ndetse bitanga uko bashoboye nubwo bamaze iminsi batabona itsinzi aho byatumye ikipe ya Manchester City ibasiga amanota 15 yose ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Dusingizimana Remy

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bakowa bahoze bakundana na Cristiano Ronaldo yiyemeje kumushinjura...

Umunyamideli w’umunya Espagne, Nereida Gallardo w’imyaka 35,yatangaje ko...
21 October 2018 Yasuwe: 3304 0

Perezida Kagame yongeye kugaragara atwaye igare [AMAFOTO]

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 21 Ukwakira 2018 yifatanye n’...
21 October 2018 Yasuwe: 2737 0

Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo katarakorwa n’undi mukinnyi uwo ariwe...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus,yaraye atsinze...
21 October 2018 Yasuwe: 3814 0

Real Madrid yaretse Hazard yimukira ku wundi mukinnyi wo hagati muri...

Ikipe ya Real Madrid iri mu mazi abira yatangiye kurambagiza umukinnyi...
21 October 2018 Yasuwe: 1759 0

Lionel Messi yagize imvune ikomeye itazamwemerera gukina El...

Rutahizamu w’ibihe byose wa FC Barcelona, Lionel Messi yaraye avunikiye...
21 October 2018 Yasuwe: 1500 0

Bimenyimana Bonfils Caleb afashije Rayon Sports gukura amanota 3 I...

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb afashije Rayon Sports gutsindira...
20 October 2018 Yasuwe: 2917 0