Kigali

Mourinho yatunguye abafana ba Manchester united kubera ibyo yatangaje nyuma y’umukino

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 22 October 2017 Yasuwe: 1518

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatunguye abafana b’iyi kipe ubwo yavugaga ko yishimiye ko ikipe ye itsinzwe na Huddersfield Town yazamutse mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka ku mukino wo ku munsi w’ejo ndetse anenga bikomeye abakinnyi be.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 ,Jose Mourinho wari warakaye yavuze ko ikipe ya Huddersfield Town yakinnye umukino akunda ndetse atazi intego abakinnyi be bari bafite kuri uyu mukino wa shampiyona batsinzwemo kuri Uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Iyo ntsinzwe umukino ndabyishimira kuko ikipe tuba twakinnye iba yanduhije gukina neza gusa iyo ari imyitwarire mibi y’abakinnyi biba ari bibi cyane.Huddersfield yakinnye mu buryo nkunda,batanze byose bari bafite.Bari bafite ihangana,icyizere,ubushake ndetse no kwitanga ibintu tutari dufite.Ikipe yagombaga gutsinda niyo yatsinze.”

Mourinho ntiyishimiye amagambo umukinnyi we Under Herrera yatangaje ubwo yavugaga ko ikipe ya Manchester United nta bushake no guhangana yari ifite ndetse ko bakinaga nk’abakinnyi badafite icyo bashaka.

ibitego bya Huddersfield Town byatsinze na Aaron Mooy na Laurent Depoitre mu gice cya mbere mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Manchester United cyatsinzwe na Marcus Rashford.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Karekezi yakomoje ku mubano we na De Gaulle

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko nta...
13 December 2017 Yasuwe: 1044 0

Imyambarire y’abagore b’abakinnyi ba Real Madrid bari Abu Dhabi yatangaje...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Ukuboza 2017,nibwo ikipe ya Real Madrid...
13 December 2017 Yasuwe: 1081 0

Sibomana Abouba yavuze byinshi kuri Mangwende bagomba guhanganira umwanya...

Myugariro Sibomana Abouba ukinira ikipe ya APR FC yatangaje ko yiteguye...
13 December 2017 Yasuwe: 237 0

Rayon Sports izakina na Police FC idafite abakinnyi ngenderwaho...

Ikipe ya Rayon Sports izakina na Police FC ku munsi w’ejo idafite abakinnyi...
13 December 2017 Yasuwe: 490 0

Karekezi yavuze igihe azatangariza umutoza uzasimbura Katauti

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko...
12 December 2017 Yasuwe: 218 0

Rayon Sports igiye gukina imikino 3 mu minsi 10 gusa

Amakuru agera ku Umuryango n’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda...
12 December 2017 Yasuwe: 398 0