skol
fortebet

Mourinho yatunguye benshi kubera amagambo yatangaje nyuma yo gusezererwa

Yanditswe: Wednesday 14, Mar 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatangarije abanyamakuru ko gusezererwa muri kimwe cya 1/16 atari ikintu gishya kuri Manchester United kuko no mu myaka ishize byabaye.
Sevilla FC yatunguye Manchester United
Uyu mutoza utajya uripfana,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Manchester United atari ubwa mbere isezerewe muri iki cyiciro ndetse yasezerewe inshuro zirenze imwe n’igihe yari atayirimo nyuma yo gutsindwa na Sevilla FC ibitego 2-1.
Yagize ati “Mu minsi ishize nicaye (...)

Yagize ati “Mu minsi ishize nicaye kuri iyi ntebe inshuro ebyiri zose mbona Manchester United isezererwa urugero nka Porto yasezereye Manchester United na Real Madrid yarayisezereye.Ibi ntabwo ari bishya ku ikipe ya Manchester United.Gutsindwa ni ibintu bibaho mu mupira w’amaguru,ntabwo iri ari iherezo ry’isi.

Mourinho abaye umutoza wa kabiri wa Manchester United usezerewe mu mikino ya 1/16 nyuma ya Ferguson byabayeho mbere y’uko asezera mu gihe Van Gaal we yananiwe kurenga amatsinda.

Ikipe ya Manchester United iheruka kurenga 1/16 ubwo yatozwaga na David Moyes aho yasezereye Olympiacos iyitsinze ibitego 3-0 byatsinzwe na Van Persie nubwo mu mukino ubanza yari yatsinzwe 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa