Kigali

Mourinho yatunguye benshi kubera amagambo yavuze kuri Pogba bamaze iminsi bashwana

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 September 2018 Yasuwe: 3262

Umutoza wa Manchester United amaze gutangaza ko nta mukinnyi witwaye neza mu myitozo nka Paul Pogba ndetse ku munsi w’ejo ubwo bazaba besurana na Westham uyu mufaransa azabanza mu kibuga.

Nyuma yo kugaragara mu myitozo barebana ay’ingwe,Jose Mourinho yatangaje ko nyuma y’umukino Manchester United yatsinzwemo na Derby County,Paul Pogba yakoze cyane kurusha buri mukinnyi wa Manchester United.

Mourinho na Pogba bashwaniye mu myitozo ku wa Kane

Yagize ati “Njye na Paul Pogba tubanye neza.Nta mukinnyi wakoze imyitozo neza nka Paul Pogba guhera kuwa Gatatu,ku wa Kane no mu gitondo.Ejo azakina.Pogba ni umukinnyi nk’abandi bose.Nta mukinnyi urusha izina Manchester United.Niba nishimiye imyitozo ye agomba gukina,ntayishima ntakine.Nishimiye uko yakoze imyitozo muri iki cyumweru.”

Mourinho yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko yasobanuriye abakinnyi ba Manchester United impamvu yambuye Pogba umwanya wo kuba kapiteni wungirije ndetse ko ibibazo bagiranye byarangiye.

Mu minsi ishize Pogba yabwiye abanyamakuru ko Manchester United ikwiriye kujya isatira mu gihe yakiniye mu rugo aho kugarira nk’uko baba babibwiwe na Mourinho,bituma yamburwa amahirwe yo kuzongera kuba kapiteni.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi ukomeye muri Ajax arifuza kwerekeza mu ikipe ya Arsenal

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona y’Ubuholandi Eredivisie...
20 May 2019 Yasuwe: 1658 0

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid...
20 May 2019 Yasuwe: 1347 0

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we baryoheje ibirori byo kwishimira igikombe...

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Juventus yashyikirijwe igikombe cya Serie A...
20 May 2019 Yasuwe: 1908 0

Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Serie A ku nshuro ye ya...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri...
19 May 2019 Yasuwe: 1546 0

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba...

Umutoza wa Real Madrid,Zidane, yasuzuguye cyane Gareth Bale wari wamusabye...
19 May 2019 Yasuwe: 4742 0

Simba SC igiye kurekura abakinnyi bakomeye barimo na Haruna...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC bwatangaje ko butazongerera amasezerano bamwe...
19 May 2019 Yasuwe: 3286 1