skol
fortebet

Mourinho yatutse ku babyeyi abanyamakuru nyuma yo gutsinda Newcastle

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wa Manchester United wari umaze iminsi mu cyunamo kubera ko ikipe ye yari imerewe nabi yaraye atsinze Newcastle ibitego 3-2,niko kwegera camera yo ku kibuga avuga amagambo atari meza arimo gutuka abanyamakuru bamaze iminsi bamwibasira.

Sponsored Ad

Uyu mutoza umaze iminsi asabirwa kwirukanwa n’abasesenguzi barimo Paul Scholes na Ferdinand,yaraye yiruhukije nyuma yo kuva inyuma yatsinzwe ibitego 2-0 mu minota 10 ya mbere y’umukino na Newcastle,agatsinda umukino ku bitego 3-2,byatumye abona uruvugiro atuka abanyamakuru karahava.

Nkuko byatangajwe n’abazi ikinya Portugal,uyu mutoza umukino urangiye yegereye Camera avuga amagambo agira ati “fodas filhos de puta’,asobanura ibitutsi bikomeye umuntu atuka undi ku babyeyi be avuga ko yavutse mu buryo budasobanutse.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru,Mourinho yavuze ko bamaze iminsi bamuhiga ndetse bifuzaga kumwambura umugati ariko ubuyobozi bwe bwamwijeje ko agifite akazi ahubwo agomba gukemura ibiazo biri mu ikipe ye.

Sanchez waraye atsinze igitego cy’intsinzi,yahagaritse agahigo kabi iyi kipe ya Manchester United yari ifite ko kumara imikino 4 yikurikiranya idatsinda ndetse nawe ariruhutsa kuko yaherukaga igitego muri Mata uyu mwaka.

Ibitego 3 bya Manchester United byatsinzwe na mata,Martial na Sanchez byaje byishyura ibitego 2 bya Newcastle yatsinzwe na Kenedy na Muto.



Mourinho yatsinze Newcastle atuka abanyamakuru kuri ba nyina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa