skol
fortebet

Mourinho yihimuye kuri Martial wamutereranye muri USA

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yagaragaje ko yanga urunuka Anthony Martial kuko yasabye ubuyobozi bwa Manchester United kumufatira ibihano bikomeye bakamuhanisha kumukata umushahara w’ibyumweru bibiri.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu uherutse kuva mu mwiherero ikipe ya Manchester United yarimo muri USA akajya kureba umugore we Melanie De La Cruz wari ugiye kubyara,yaciwe amande y’ibihumbi 180 by’amapawundi nyuma yo gushinjwa na Jose Mourinho ko yarengeje iminsi 8 ku gihe yagombaga kugarukira mu ikipe.

Martial uhembwa akayabo k’ibihumbi 90 ku cyumweru,arifuza gusohoka muri Manchester United kubera kubura umwanya ubanza mu kibuga ndetse afitanye amakimbirane na Jose Mourinho ari kumugiraho ingaruka.

Benshi bategereje ko Martial asohoka muri iyi kipe mbere ya taliki 09 Kanama ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizafunga mu Bwongereza kubera ko atacyifuza gukinira Manchester United.

Jose Mourinho aherutse kunenga mu ruhame Martial ko atacyitangira ikipe uko bikwiriye ndetse ku munsi w’ejo yabwiye abanyamakuru ko atazi igihe Martial azagarukira mu ikipe nyuma yo kujya kureba umugore we uherutse kubyara umuhungu.

Martial w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi bageze muri Manchester United bitezwe cyane kubera umupira yakinaga muri Monaco,gusa kuri ubu ntagihagaze neza kubera kwimwa umwanya na Jose Mourinho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa