skol
fortebet

Mourinho yikomye bikomeye Lukaku na Fellaini banze gukina ku mukino wa Chelsea FC

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yikomye bamwe mu bakinnyi be barimo Romelu Lukaku na Marouane Fellaini banze gukina umukino wa nyuma wa FA CUP na Chelsea bakabeshya ko barwaye mu rwego rwo kwirinda imvune zishobora kubabuza kwitabira igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru Jose Mourinho yavuze ko atari kubahatira gukina batabishaka ndetse yahaye umwanya abari bahari,nubwo bitamugendeeye neza agatsindwa na Chelsea igitego 1-0.

Fellaini yabeshye Mourinho ko afite ikibazo

Yagize ati “Ese wakora iki mu gihe umukinnyi akubwiye ko adashaka gukina cyangwa akakubwira ko atiteguye kubanza mu kibuga?icyo usigara wibaza ni iiminota yifuza gukina mu mukino.Ni iki nakora kugira ngo umukinnyi wavuze ko adashaka gukina yisubireho?.

Amakuru UMURYANGO ukesha Dailymail ni uko mbere y’uyu mukino Marouane Fellaini yari ameze neza ndetse nta kibazo afite,Mourinho amusabye kumukinisha amubwira ko atameze neza mu gihe Lukaku wari umaze iminsi mu mvune yabwiye umutoza ko atameze neza ku buryo yabanza mu kibuga ahubwo araza gusimbura.

Benshi bakomeje kwibaza ku hazaza ha bamwe mu bakinnyi ba Manchester United,kuko ikipe ikomeje gusubira inyuma ndetse bamwe mu bakinnyi batangiye gusuzugura umutoza aho ku isonga Eric Bailly yanze kwitabira ibirori byo guhemba abakinnyi ba Manchester United bitwaye neza.

Lukaku yanze kubanza mu kibuga yinjira ku munota wa 73

Manchester United yari iteza amakiriro ku gikombe cya FA Cup kugira ngo nibura irangize umwaka hari icyo itwaye gusa ntibyayikundira kuko yatsinzwe na Chelsea igitego 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa