skol
fortebet

Mourinho yongeye gushwana n’ubuyobozi bwa Manchester United kubera umukinnyi ashaka kugurisha

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

Ishyamba si iryeru hagati y’umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho, n’ubuyobozi bwe burangajwe imbere na Ed Woodward aho bongeye gushwana bapfa ko uyu mutoza yifuza kugurisha igitaraganya rutahizamu Anthony Martial mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha rifunga bakamutsembera.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwitwara nabi mu mukino Manchester United yatsinzwemo na Brighton &Hove Albion ibitego 3-2,Jose Mourinho yahise asaba ubuyobozi bwe kugurisha Martial mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rirangira ku wa 30 w’uku kwezi,yamaganwa bikomeye n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere Ed Woodward.

Mourinho na Martial ntibabyumva Kimwe

Ed Woodward ntiyifuza kurekura Martial kubera ubuhanga afite mu gihe Mourinho we atabubona ndetse ntiyifuza kumubona mu bakinnyi agomba gukoresha muri uyu mwaka w’imikino ariyo mpamvu yasabye ko yagurishwa igitaraganya.

Martial wabanje mu kibuga ku Cyumweru,ntiyigaragaje kuko mu gice cya mbere Manchester United yatsinzwe ibitego 3-1,bituma Mourinho ahita asaba ubuyobozi bwe kumugurisha bakabona amafaranga ahagije yazamufasha kuzana amazina akomeye mu kwezi kwa mbere Ed Woodward na bagenzi be bamubwira ko bidashoboka.

Ed Woodward yanze ko Mourinho agurisha Martial

Mourinho afitiye inzika abayobozi be kubera ko yifuje myugariro umwe hagati ya Raphael Varane, Diego Godin, Harry Maguire na Toby Alderweireld,isoko rigafunga nta numwe aguriwe bityo arifuza kugurisha Martial ngo azigame amafaranga yo kuzashora mu kwezi kwa mbere ubwo isoko rizaba ryongeye gufungurwa.

Mourinho aherutse gutangaza ko yakase amafaranga ibihumbi 180 by’amapawundi Martial kubera kuva mu mwiherero ikipe ya Manchester United yarimo muri USA, akajya kureba umugore we wari ugiye kubyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa