skol
fortebet

Mourinho yongeye kwibasira ubuyobozi bwa Manchetser United bwanze kumugurira abakinnyi

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

Jose Mourinho waraye anyagiwe ibitego 4-1 na Liverpool mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino utaha,ntiyishimiye uko ubuyobozi bwa Manchester United byri kwitwara ku isoko kuko bwanze kumugurira abakinnyi akeneye.

Sponsored Ad

Mourinho yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kurangiza shampiyona y’umwaka ushize yahise ahereza umuyobozi we Ed Woodward urutonde rw’abakinnyi 5 yifuza ko bazavamo umwe wamufasha mu bwugarizi ariko amaso yaheze mu kirere.

Liverpool yanyagiye Manchester United bitera ubwoba Mourinho

Yagize ati “Ndifuza kubona abakinnyi bashya 2,gusa ndabona 2 bitashoboka nibagerageze banzanire umwe nkeneye cyane.Natanze urutonde rw’abakinnyi nkeneye mu mezi ashize ariko ndifuza ko banzanira umukinnyi umwe mu bo nifuje.”

Mourinho waraye wandagarijwe muri USA na Liverpool,yabwiye abafana ba Manchester United ko ikipe ifite ibibazo bikomeye shampiyona nitangira abakinnyi be bataragaruka mu ikipe bavuye mu biruhuko by’igikombe cy’isi.

Manchester United imaze kugura abakinnyi 3 gusa barimo Fred,Diogo Dalot n’umunyezamu witwa Grant wazanywe kugira ngo yunganire De Gea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa