skol
fortebet

Antoine Hey yaretse gutoza Amavubi

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Umutoza Antoine Hey yasezeye mu ikipe y’Amavubi akaba yahisemo guhagarika amasezerano ye y’akazi kugeza igihe hazatorerwa ubuyobozi bushya bwa FERWAFA kugira ngo bumwongerere amasezerano.
Kuwa Gatatu tariki ya 24 Mutarama, 2017 Antoine Hey yagiranye ibiganiro na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Degaule Vincent aho bumvikanye kurangiza amasezerano bari bafitanye.Abinyujije kuri Twitter, Antoine Hey yashimiye abakinnyi yatozaga ndetse anatangaza ko atakiri umutoza w’Amavubi.
Perezida wa FERWAFA (...)

Perezida wa FERWAFA Nzamwita ati “Twumvikanye ko amasezerano arangira kugera habonetse ubuyobozi bushya bwa FERWAFA. Ubuyobozi bushya nibwo buzafata umwanzuro wo kongera cyangwa kutongera amasezerano.”

Yakomeje ashima umutoza wakoze uko ashoboye mu gihe cyose yari amaranye n’ikipe y’igihugu Amavubi. Ati “Mu mwaka umwe amaranye natwe, yubatse ikipe y’igihugu ikomeye twizeye ko akomeje kuyitoza twazagira ikipe ikomeye. Mu gihe tugitegereje ko ubuyobozi bushya butorwa, ngo bufate umwanzuro wa nyuma ku masezerano ye, icyo twifuza ni uko yakomeza kuba atoza u Rwanda kugira ngo akomeze gushyira mu bikorwa ibyo yatangiye kubaka mu mwaka ushize.”

Umutoza Antoine Hey yanditse ku rukuta rwa Twitter amagambo ati “Byari iby’icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Amavubi. Imikoranire na FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, abakizi banjye mu rwego Tekinike n’abakinnyi bacu yari myiza.

Twagiranye ibihe bizahoraho iteka, rimwe na rimwe byari ibyishimo, ubundi amarira. Nagira ngo nshimire abafana bacu bose n’inshuti kubwo kutwizera ndetse no kudutera akanyabugabo muri uru rugendo rwacu.

Ndashimira by’umwihariko ikipe yanjye. Mwambereye beza! Kandi mbiseguyeho ko tutabashije kugera ku nzozi zacu! (amasegonda gusa)”
Ntawe uzi icyo ejo hazaza hatubikiye, ariko wenda umunsi umwe tuzongera duhure. Naje nk’Umunyamahanga ariko ngiye nk’inshuti, Imana ibahe umugisha mwese. Byari iby’icyubahiro! Amavubi”

Antoine Hey yamaze gusezera mu ikipe ya Amavubi
Nyuma y’uko Amavubi atsinzwe na Guinea Equatorial umutoza Antoine yabajijwe niba ashobora kuzajya gutora muri Syria amaze asubiza ati :” Ni byo Syria yaranyegereye bambaza niba naboneka, bananyeretse amasezerano ariko nababwiye ko nkiri mu irushanwa hagati ko tuzavugana ubwo CHAN izaba isojwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa