skol
fortebet

[Mu mafoto]: Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze siporo nyarwanda mu mwaka wa 2016

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Turi gusoza umwaka wa 2016, uyu mwaka siporo nyarwanda yaranzwe n’ibihe byiza ndetse n’ibibi, haba mu muri ruhago dore ko ariyo ikunzwe cyane kurusha izindi siporo, gusa n’ubwo ariyo ikunzwe cyane uyu mwaka iri mubyatumye abakunzi ba siporo nyarwanda bababara.
Gutoroka kwa Rwatubyaye, Amarozi, Guiness de Record………………… Biri mu byaranze uyu mwaka wa 2016 mu mikino
Dore bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze uyu mwaka wa 2016 muri siporo nk’uko Umuryango.rw twagerageje kubigukusanyiriza.
Mu mateka y’u (...)

Sponsored Ad

Turi gusoza umwaka wa 2016, uyu mwaka siporo nyarwanda yaranzwe n’ibihe byiza ndetse n’ibibi, haba mu muri ruhago dore ko ariyo ikunzwe cyane kurusha izindi siporo, gusa n’ubwo ariyo ikunzwe cyane uyu mwaka iri mubyatumye abakunzi ba siporo nyarwanda bababara.

Gutoroka kwa Rwatubyaye, Amarozi, Guiness de Record………………… Biri mu byaranze uyu mwaka wa 2016 mu mikino

Dore bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze uyu mwaka wa 2016 muri siporo nk’uko Umuryango.rw twagerageje kubigukusanyiriza.

Mu mateka y’u Rwanda bwa mbere rwakiriye irushanwa rikomeye muri ruhago ‘CHAN’

Kuva tariki ya 16 Mutarama 2016 kugeza tariki 7 Gashyantare 2016, bwa mbere mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba hakiniwe irushanwa ry’Afurika mu mupira w’amaguru rihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo ‘CHAN’, rikinirwa i Kigali, maze u Rwanda rusezererwa muri ¼ rutsinzwe na DR Congo ibitego 2-1.

N’ubwo u Rwanda rutarenze 1/4, ibi bikaba byashimishije abakunzi ba ruhago cyane, kuko uretse kwakira iri rushanwa ahubwo byasigiye n’igihugu ibikorwa remezo birimo ibibuga bigezweho(stades).

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe atarenze umutaru

Police FC na APR FC, niyo makipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, aho APR FC yari muri CAF Champions League naho Police FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, gusa aya makipe ntiyahaye abanyarwanda ibyishimo nk’ibyo bashakaga kuko batsinzwe batarenze umutaru, kuko ntibabashije kujya mu mikino y’amatsinda.

APR FC yasezerewe na Yanga Africans yo muri Tanzania, naho Police isezererwa na Vita Club Mokanda yo muri Congo.

Kubura amahirwe kujya muri CAN nyuma y’imyaka igera kuri 11

Ikintu cyababaje abanyarwanda cyane ni uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabuze amahirwe yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika baherukaga muri 2004, nyamara n’ubwo babuze aya mahirwe bari bayafite mu intoki.

Icyashenguye abanyarwanda kurushaho, ni uko u Rwanda rwabuze iyi tike euyiteshejwa n’Ibirwa(Ile Maurice), iki ni kimwe mu byashenguye abakunzi ba Ruhago mu Rwanda.

Umunyarwanda bwa mbere mu mateka yanditswe mu gitabo cya Guiness de Record.

Hari tariki ya 13 Gicurasi 2016, ubwo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket Dusingizimana Eric, yazamuye ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo guca agahigo k’umukinnyi wa Cricket umaze amasaha menshi mu kibuga akina nta kuruhuka(amasaha 51).


Dusingizimana Eric yaciye aka gahigo nyuma yo kumara amasaha 51 akina uyu mukino nta kuryama, aho yararaga akina. Dusingizimana yari yatangiye uru rugamba ku wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2016 akaba yarusoje kuri wa gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2016.

Bwa mbere mu Rwanda hasohotse umukinnyi w’umunyarwanda avuye mu Rwanda aguzwe agera kuri miliyoni 100.


Nyuma yo kwigaragaza mu mikino ya CHAN, atsindira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibitego bitandandukanye, Sugira Ernest yabengutswe n’ikipe yo muri RD Congo ariyo AS Vita Club, ni nyuma y’uko azengereje RD Congo muri 1/4 akaza kuyitsinda igitego, umutoza wa RD Congo Ibenge yahise amutangaho akayabo k’ibihumbi 150 by’Amadorali($150,000), yerekeza muri AS Vita Club, aba ari we munyarwanda usohotse mu Rwanda ajya gukina hanze uhenze kurusha abandi bose barusohotsemo.

Uyu mwaka hasohotse abakinnyi benshi kuruta indi myaka.

Ibintu bitari bimenyerewe ko mu Rwanda ko hasohoka abakinnyi benshi bajya gukina hanze yarwo mu mwaka umwe, uyu mwaka barasohotse benshi.

Aha twavuga nka Iranzi J.Claude, Ombalenga Fitina na Kalisa Rashid berekeje muri Solvakia, Emery Bayisenge werekeje muri Maroc, Jacques Tuyisenge werekeje muri Kenya na Kabuhariwe Sugira Ernest werekeje muri RD Congo mu ikipe ya AS Vita Club.

Abdoul Rwatubyaye yaburiwe irengero

Izina ryagurutsweho cyane muri uyu mwaka muri siporo nyarwanda, ni Rwatubyaye Abdoul waburiwe irengero nyuma yo gusinyira amakipe 2 icyarimwe.

Rwatubyaye nyuma yo gusinyira ikipe yo muri Solvakia, akaza kubura Visa yerekeza yo bitewe n’uko yari yarigeze gutoroka igihugu, yaje gufata umwanzuro wo gusinyira na Rayon Sports, ariko akimara kubona amafaranga yari yaguzwe na Rayon Sports, yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu ntawuzi aho aherereye.

FERWACY na Team Rwanda, Perezida Kagame Paul yabahaye imodoka yabasezeranyije muri 2014.


Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa magare ‘FERWACY’, uyu mwaka bashyikirijwe na Nyakubahwa Perezida Kagame amafaranga yo kugura imodoka yari yabenmereye ubwo batwaraga Tour du Rwanda ya 2014, bakaba baranamushimiye bamuha iya 2015, ndetse na 2016 itwarwa n’umunyarwada n’ubwo atakiniraga Team Rwanda, ariwe Ndayisenga Valens wakiniraga Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Ruhago nyarwanda yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera amarozi.

Uyu mwaka tariki ya 16 Ukuboza 2016, ku mukino wa shampiyona wahuje Mukura VS na Rayon Sports hagaragaye imvururu zishingiye ku marozi, amaze amashusho akwirakwizwa isi yose, ibitangazamakuru mpuzamahanga byandika kuri ruhago nyarwanda.


Nyuma yo gukwirakwizwa kw’aya mashusho, ibitangazamakuru bikomeye ku isi birimo Mirror, The Sun, ESPN, Goal.com, tutibagiwe n’ibyandikirwa muri Afurika nka Afrique Football, byanditse kuri iri bara ryabereye mu Rwanda bibaza ukuntu muri 2016 hari abakizerera mu myumvire y’amarozi, ruhago nyarwanda iba imenyekanye ityo.

Ngayo ng’uko ku ingingo ijyanye n’ibyaranze umwaka wa 2016 muri siporo hano mu Rwanda. Ese hari icyo ubona twibagiwe kubabwirwe? Tubwire nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa