skol
fortebet

Mu mafoto reba urutonde rw’abakinnyi 10 bakoze ibyo abantu bise amarorerwa muri shampiyona y’Ubwongereza[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umupira w’amaguru ugira amategeko menshi ariko nkuko tubizi ko hari abantu ingeso mbi ziba zarabayeho karande ku buryo kubahiriza amategeko biba bitoroshye niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe abakinnyi 10 bakoze ibidakorwa cyangwa se ba gica (notorious) mu mupira w’amaguru aho turibanda muri shampiyona ikundwa na benshi hano mu Rwanda ya Premier League yo mu bwongereza.Iyi ikaba ari inkuru dukesha ikinyamakuru Dailymail.

Sponsored Ad

10.Luis Suarez

Uyu musore w’umunya Uruguay w’imyaka 29 ni umwe mu basore bazwiho gukora ibidakorwa aho yibukwa cyane mu mwaka wa shampiyona 2013-2014 ubwo yakinaga mu ikipe ya Liverpool yarumye ku kuboko umusore Branislav Ivanovic ku bushake.Si Ivanovic gusa kuko no mu gikombe cy’isi 2014 yarumye umukinnyi Georginio Chiellini.

Uretse Kurumana uyu gica w’umunya Uruguay mu mwaka wa 2011 ubwo ikipe ya Liverpool yakiniye mu Bwongereza yari yahuye na Manchester United yadukiriye Patrice Evra maze amutuka ibitutsi byinshi by’ ironda ruhu byamuviriyemo guhabwa ibihano bikomeye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FA.

9.Paolo Di Canio

Uyu we ni umutaliyani w’imyaka 48 uzwiho kuba yaragiraga uburakari bwagurumanaga nk’umuliro aho iyo yabaga arakaranyije n’umukinnyi ingumi zahitaga zivuza ubuhuha ndetse n’ibitutsi byinshi byabaga biri hafi.

Ikintu gikomeye azwiho ubwo yakiniraga ikipe ya Sheffield Wadnesday ku italiki ya 06 nzeri 1998 ku mukino wari wabahuje na Arsenal yahawe ikarita y’umutuku maze mu gusohoka yegereye umusifuzi wari umuhaye ikarita Paul Alcock umukubita hasi byamuviriyemo guhagarikwa imikino 11 n’amnde y’ibihumbi 10 by’amapawundi ndetse ahagarikwa kutazongera gukina imikino yabaye ku wa gatatu.

8.Joey Barton

Uyu ni umwongereza nawe gica kuko ntibyoroheye abakinnyi guhurira mu kibuga n’uyu musore kubera ikinyabupfura cye gike cyane ndetse n’urugomo yagiraga.Mu minsi ishize nibwo baherutse kumuhagarika gukina umupira w’amaguru kubera kugurisha imikino (betting).

Icyo uyu mwongereza yibukirwaho nubwo yarwanaga ni umukinnyi bakinanaga witwa Ousmane Dabo ndetse no gushaka kurwana n’abakinnyi bagenzi be ku mukino wasozaga shampiyona wari wahuje ikipe yakinira Queen’s park Rangers na Manchester City ubwo yari ahawe ikarita y’umutuku mu mwaka w’imikino wa 2011-2012 byamuviriyemo guhagarikwa imikino 12.

7.Neil Ruddock

Uyu we ni umwongereza w’imyaka 49 wakiniye amakipe menshi mu Bwongereza aho yakinaga nka myugariro.

Uyu we azwiho ubugome bukabije bwo kuvuna abakinnyi babaga bahuye aho yateraga imiserebeko (tacles) zikaze cyane aho ibyibukwa ari igihe yavunaga bikomeye umufaransa Eric Cantona wakiniraga Manchester United .

6. Julian Dicks

Uyu nawe ni umwongereza wakiniye Liverpool na Westham nawe yari gica mu kuvunagura abakinnyi babaga bahanganye.Uyu musore ngo ntiyasibaga guhabwa amakarita y’umutuku aho bivugwa ko nta mukino yavaga mu kibuga adahawe ikarita kuko ngo amakarita y’umuhondo yari yaragwije.

Rimwe mu makosa akomeye ykoze ni iryo yakoreye uwitwa John Spencer mu mwaka wa 1995 ubwo yamukandagiraga mu mutwe.

5. Roy Keane

Uyu munya Irlande we abakurikirana Premier League baramwibuka kuko asezeye ku mupira mu myaka mike ishize aho yari kapiteni w’ikipe ya Manchester United.

Nubwo yatwaranye ibikombe byinshi n’iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza uyu musore yagiraga amahane n’urugomo cyane dore ko muri Manchester United yahawe amakarita 11 y’umutuku.Icyo yibukirwaho cyane ni ukuntu yahoraga ashyamira n’umufaransa Patrick Vieira wakiniraga Arsenal.

4. Dennis Wise

Uyu ni umwongereza wakiniye ikipe ya Chelsea gusa ni ubwo yari umuhanga cyane iminsi yamaraga mu kibuga yari mbarwa ugereranyije niyo yamaraga hanze kubera ibihano byo guhagarikwa n’abasifuzi ndetse n’abayobozi ba FA.

Uyu musore wahamagawe inshuro 21 mu ikipe y’igihugu umupira we wahagaze kubera kwirukanwa na Leicester city ubwo yaramaze kumena urwasaya rw’umukinnyi bakinanaga.

3. Duncan Ferguson

Uyu we ni umunya Ecosse nawe wagiraga urugomo rwinshi n’ubwo yari afite ubuhanga budasanzwe mu gukina umupira w’amaguru yamaze amezi atatu muri gereza kubera guteza imvururu ku kibuga ubwo yakiniraga Rangers.

Yajyanwe kuvurirwa mu bitaro bikomeye inshuro ebyiri yakomerekejwe cyane bitewe n’ibikorwa by’ubujura yakoraga.Si ibyo gusa kuko ari ku rutonde rw’abakinnyi bamaze guhabwa amakarita menshi y’umutuku muri Premier League agahigo anganya na Richard Dunne na Patrick Vieira.

Uyu mugabo akaba yarahagaritswe imikino 7 mu mwaka wa 2005-2006 kubera gukubita igipfunsi umukinnyi wa Wigan Paul Scharner.

2. Vinnie Jones

Uyu musore w’umwongereza wahise ajya mu mwuga wo gukina ama filime nyuma yo gusoza umupira w’amaguru yakozemo ibidakorwa aho yasohowe mu kibuga inshuro 12 zose gusa yakinye umupira mbere y’uko shampiyona y’ubwongereza yitwa Premier League.

Icyo azwiho ni ugukubita abakinnyi babaga bahanganye amakofe n’inkokora iyo babaga batanguranwa umupira (duel)ndetse no kuvunagura abakinnyi bahuriraga ku mupira.

1.Eric Cantona

Uyu mufaransa w’imyaka 51 yari umukinnyi w’umuhanga cyane ku buryo benshi bemeza ko ariwe mukinnyi wari umuhanga kurusha abandi muri za 90 mu gihugu cy’ubwongereza gusa yibukirwa cyane urugomo rukabije yagiraga aho kwibukwa kubera ko yahesheje Manchester United ibikombe 4 bya shampiyona.

Nyuma yo kwerekwa ikarita y’umutuku mu mwaka wa 1995 ku mukino bahuraga na Newcastle yahise yegera umufana wari umututse amukubita umugeri umeze nk’imwe yabakina Kung Fu.Hari amakuru avuga ko Cantona yigeze gukubita umuntu bari bahuriye mu nzira akamutuka aho nyuma yo gukubitwa nawe uwo yamaze iminsi 3 mu bitaro ahita apfa.

Cantona ni urugero rwiza rw’umukinnyi wagize ikinyabupfura gike kurusha abandi muri Premier League kubera amagambo mabi yagiraga,imigani y’imigenurano,ibitutsi ndetse no kutubaha abasifuzi n’abayobozi b’umupira w’amaguru byatumye ahyirwa ku mwanya wa mbere w’uru rutonde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa