skol
fortebet

Mu mafoto utabonye reba uko byari byifashe mu bafana biganjemo n’aba Kiyovu nyuma y’intsinzi ya Mukura[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Makurura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederations Cup, yaraye ikoze amateka igera mu ijonjora rya nyuma muri iri rushanwa.

Sponsored Ad

Ni nyuma yo gusezerera El-Hilal Obeid yo muri Sudan kuri Penaliti 5-4.

Izi penaliti ziyambajwe nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi angyanya 0-0. Mukura Victory Sports yinjije Penaliti zayo zose, mu gihe Abanya-Sudan bahushije Penaliti imwe yagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Iyi ntsinzi yahise ihesha iyi kipe yambara umukara n’umweru gukomeza mu ijonjora rya nyuma aho izahura n’ikipe yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league itaramenyekana.

Intsinzi ya Mukura Victory Sports yakurikiwe n’ibyishimo bidasanzwe, haba ku bakinnyi bayo, abayobozi, abafana bayo ndetse n’abafana b’andi makipe ya hano mu Rwanda yari yaje kuyitera ingabo mu bitugu.

Amafoto agaragaza uko byari byifashe nyuma y’intsinzi ya Mukura.








AMAFOTO/Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa