skol
fortebet

Mu marangamutima menshi Kimenyi Yves na Rugwiro Herve beruye bavuga akari ku mitima yabo ku itandukaniro basanze mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019, ni bwo ubuyozi bwa Rayon Sports FC ndetse n’abakinnyi bicaye baraganira, bafata ingamba z’umwaka w’imikino wa 2019-2020, mu mavrangamutima menshi abakinnyi nka Kimenyi Yves na Rugwiro Herve bavuze akari ku mitima yabo.

Sponsored Ad

“Nitwa Kimenyi Yves cyangwa se Umureyo w’ukuri, mbere na mbere ndashaka kubanza gushimira abayobozi kuko umwaka washije mbere y’uko nongera amasezereno muri APR FC, twari twabashije kubonana n’abayobozi ba Rayon kandi nanjye numvaga ncaka gukinira Rayon Sports”,Kimenyi Yves umuzamu wa Rayon Sports wavuye muri APR FC.

Kimenyi Yves yakomeje agir’ati“Kuva ku munsi wa mbere nitwa ko mbaye umukinnyi wa Rayon Sports hari ibintu byinshi nagiye mbona bitandukanye, imyaka yose nari nkinnye umupira w’amaguru nta hantu najyaga ngo bapfe kumenya usibye igihe nari ndi mu kibuga, ariko ubu nsingaye njya no mu isoko bakamenya kandi ndanishimye bikomeye nkuko babivuze ndi umu Rayon w’ukuri”.

Mu marangamutima menshi Rugwiro Herve yavuze ko bakigera muri Rayon Sports babanje kwiga yongeraho ko umutima we wose ubu uri kuri Rayon Sports.

Rugwiro Herve yagize ati:” …Twiteguye gutanga icyo dufite cyose kuko kuri njyewe umutima wanjye wose uri kuri Rayon Sports, twaratunguwe ni yo mpamvu twahise dushaka ukuntu tumenya ari amashyi ndetse n’ibindi byose byiza kuko biri mu bintu byongera imbaraga z’umukinnyi, ibindi byose byahise byizana ariko ariya mashyi y’aba Rayon twiteguye gutanga icyo dufite cyose kuri njyewe umutima wanjye wose uri kuri Rayon Sports FC”.

Kimenyi Yves na Rugwiro Herve ni abakinnyi bashya muri Rayon Sports, bavuye mu ikipe ya APR FC ibasezereye mu bakinnyi 16 yasezereye.

Ibitekerezo

  • Disi Rugwiro ndabona umukora ukiwukomeyeho............gusa baca umugani ngo "ufata ihene ayifata igihebeba" rero fatiraho kuko ejo bundi umu rayons azaguha buuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu. naho Kimenyi we iyo avuga ko yamaze kuba umusirimu"yaba se yaramaze gusramurwaaaaaaaaaaaaaa?

    ntagitanganza ayo namacyo yinda gufana no gukunda biratandukanya wyane ROONEY yakiniraga MAN UTD ARIKO EVERTON YAKUBWIRA, WALCOTT WAKINIRAGA ARSENAL AFANA LIVERPOOL none akinira everton.

    ntagitanganza ayo namacyo yinda gufana no gukunda biratandukanya wyane ROONEY yakiniraga MAN UTD ARIKO EVERTON YAKUBWIRA, WALCOTT WAKINIRAGA ARSENAL AFANA LIVERPOOL none akinira everton.

    Nuko murakaza neza mumuryango mugari.

    Nuko murakaza neza mumuryango mugari.

    Ahhh kimenyi yves na rugwiro herve baracyicyirigita bagaseka ejobundi bazabereka umuryango kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa