skol
fortebet

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” yongeye kubona ikipe muri Tanzania

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka “Migi” yamaze gusinyira ikipe ya Kinondoni Municipal Council Football Club [KMC FC] iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup hano mu Rwanda,amasezerano y’imyaka 2.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ufite ubuhanga mu gukina hagati mu kibuga,yongeye gusubira mu gihugu cya Tanzania nyuma y’imyaka 2 yayimazemo akinira AZAM FC.

Mugiraneza uri ku rutonde rw’abakinnyi baherutse kwirukanwa na APR FC,yari amaze iminsi acecetse ariko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Nyakanga 2019,hasohotse amafoto agaragaza ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania.

Nyuma y’imyaka umunani yari amaze akinira APR FC akanayigiriramo ibihe byiza, Mugiraneza yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzaniya muri 2015, ayivamo nyuma y’imyaka 2.

Nyuma y’iyi myaka 2 abanza mu kibuga,Mugiraneza yaje kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ayimaramo umwaka umwe, ayivamo agaruka muri APR FC yari amazemo umwaka ari kapiteni wayo.

Umutoza wa KMC,Jackson Mayanja yafashije Kinondoni Municipal Council Football Club kwerekeza mu mikino ya CAF Confederations Cup ariyo mpamvu baguze inararibonye Mugiraneza Jean Baptiste.


Umukinnyi w’inararibonye Mugiraneza Jean Baptiste yerekeje muri KMC

Ibitekerezo

  • hahahah umukecuru yongeye yariye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa