skol
fortebet

Mugiraneza yahakanye amakuru avuga ko yasinyiye APR FC

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi arahakana amakuru avuga ko yaba yaramaze kumvikana na APR FC kuyikinira guhera mu kwezi kwa mbere nyuma y’aho ubuyobozi bwa APR FC bwabitangarije abafana ku munsi w’ejo.
Ku munsi w’ejo Taliki ya 16 Ukwakira 2017, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC burangajwe imbere na Vice Perezida wayo Gen Mubarak Muganga,umuhuzabikorwa w’abafana Col Kagabagambe, ndetse na Kazungu Edmond usanzwe uyobora abafana bwatangarije abafana ba APR FC mu muhuro bari bagize ko (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi arahakana amakuru avuga ko yaba yaramaze kumvikana na APR FC kuyikinira guhera mu kwezi kwa mbere nyuma y’aho ubuyobozi bwa APR FC bwabitangarije abafana ku munsi w’ejo.

Ku munsi w’ejo Taliki ya 16 Ukwakira 2017, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC burangajwe imbere na Vice Perezida wayo Gen Mubarak Muganga,umuhuzabikorwa w’abafana Col Kagabagambe, ndetse na Kazungu Edmond usanzwe uyobora abafana bwatangarije abafana ba APR FC mu muhuro bari bagize ko bwamaze kuvugana n’abasore 2 Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste ibintu byahakanwe na Mugiraneza Jean Baptiste mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa City Radio Muramira Regis

Mu kiganiro Migi yagiranye na Regis kuri whatsapp ndetse uyu munyamakuru yashyize hanze,Migi yahakanye yivuye inyuma aya makuru ndetse yemeza ko agifitiye amasezerano y’umwaka umwe ikipe ya Gor Mahia yo muri yatwaye igikombe cya shampiyona uyu munsi.

Amafoto y’ikiganiro bagiranye kuri whatsapp:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa