skol
fortebet

Mugisha Gilbert afashije Rayon Sports kwigaranzura AS Kigali ikunze kuyimerera nabi

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utarabereye igihe, kubera Rayon Sports yakinaga imikino ya CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

Mbere y’umukino,umutoza Ivan Jacky Minnaert yabwiye abanyamakuru ko bashaka gutsinda imikino 9 basigaranye muri shampiyona kugira ngo batware igikombe cya shampiyona,none batangiriye kuri AS Kigali iri mu makipe ayizonga cyane yon a Etincelles FC na APR FC.

Nubwo yabanje mu kibuga benshi ntibabyishimire ,Mugisha Gilbert yabaye nka rya buye abubatsi banze ryahindutse irikomeza imfuruka kuko yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 47 w’umukino nyuma y’umupira watakajwe na Ally Niyonzima,agasigarana n’umunyezamu akamuroba.

AS Kigali yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports ishaka kwishyura bituma umusore Mugisha Francois Master witangaga cyane,yongera gukuka urutugu ajyanwa muri Ambulance cyane ko iyi mvune ayimaranye igihe.

As Kigali yabuze umukinnyi Ngama Emmanuel mu mukino w’uyu munsi, uyifasha cyane ku mipira y’imiterekano,byatumye imipira myinshi yabonetse imbere y’izamu itabyara umusaruro.

Igice cya mbere cyihariwe n’ikipe ya AS Kigali,yugariza izamu rya Rayon Sports cyane,ibona amakoloneri menshi n’ama Coup Franc ba rutahizamu bayo barimo Frank Kalanda na Jimmy Mbaraga ntibabyitwaramo neza.

APR FC ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 50 ndetse inganya imikino na AS Kigali iyikurikiye ku mwanya wa 2 n’amanota 48,Rayon Sports n’iya 3 n’amanota 43 ndetse ifite ibirarane 3.

Abakinnyi banje mu kibuga ku mpande zombi:
AS Kigali:
Bate Shamiru, Mutijima Janvier, Bishira Latif, Ngandu Omar, Kayumba Soter, Ally Niyonzima, Hamidou Ndayisaba, Murengenzi Rodrigue, Ndarusanze Jean Claude,Mbaraga Jimmy na Kalanda Frank.

Rayon Sports: Bakame, Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Faustin Usengimana, Irambona Eric, Mugisha Francois Master,Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Rutanga Eric,Christ Mbondi na Gilbert Mugisha.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

Marines FC 1-1 Sunrise
Mukura VS 0-1 Etincelles FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa