skol
fortebet

Mugisha Moïse yegukanye agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir 2019

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyarwanda Mugisha Moise wari muri Team Rwanda yitabiriye irushanwa rya Tour de l’Espoir,yigaranzuye abanya Eritrea yegukana agace ka 5 ka Tour de l’Espoir 2019.

Sponsored Ad

Mugisha yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri iri rushanwa dore ko abanya Eritrea bari bamaze kuryigarurira kuva ryatangira kugeza ku munsi w’ejo.

Mugisha yegukanye aka gace kazengurukaga umujyi wa Yaounde ku ntera y’ibirometero 103 na metero 400, aho yageze ku murongo ari wenyine.

Umunya Eritrea, Yakob Debesay,niwe wegukanye isiganwa rya Tour de l’Espoir ndetse afashije iki gihugu gukatisha itike yo kuzerekeza mu irushanwa rya Tour de l’Avenir rifatwa nka Tour de France y’abana.

Eritrea yigaruriye Tour de l’Espoir y’uyu mwaka,kuko mu duce 5 twakinwe, yegukanyemo 3 turimo aka mbere begukanye mu gusiganwa ku makipe (TTT).Yasimbuye u Rwanda rwigaragaje umwaka ushize rubifashijwemo na Areruya Joseph na Mugisha Samuel bigaragaje bikomeye.

Umunyarwanda uri imbere ku rutonde rusange ni Imanizabayo Eric wari ku mwanya wa 16 aho yarushwaga iminota irenga 4 n’uwa mbere nyuma y’agace ka 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa