Mugisha na Areruya barahatana mu gusiganwa mu batarengeje imyaka 23
Yanditswe: Thursday 21, Sep 2017
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Nzeri 2017 nibwo abanyarwanda 2 Mugisha Samuel na Areruya Joseph barahatana muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare aho baraza gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23, ku ntera ireshya na kirometero 191.
Iyi mikino ikomeje kubera mu mugi wa Bergen muri Norway aho uyu munsi aba basore bahaguruka ahitwa Festplassen bace ku musozi witwa Mount Ulriken ndetse baraza kuzenguruka aha hantu bongere bagaruke basoreze Festplassen.
Iyi si inshuro ya (...)

Iyi si inshuro ya mbere abanyarwanda bahatanye mu mikino y’isi y’abatarengeje imyaka 23 kuko mu mwaka ushize mu mikino yabereye I Doha muri Qatar, u Rwanda rwahagarariwe na Uwizeye Jean Claude, Ndayisenga Valens na Areruya Joseph mu gihe Mugisha Samuel ari inshuro ye ya mbere yitabiriye iyi mikino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *