skol
fortebet

Mugisha Samuel yanikiye bagenzi be mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda ahita yambara umwenda w’umuhondo

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

Umusore Mugisha Samuel witabajwe na Team Rwanda aturutse muri Dimension Data,niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga I Kigali kagasorezwa I Huye aho yanikiye Uwizeye Jean Claude wa kabiri n’umunya Ethiopia Mulu Hailemichael waje ku mwanya wa 3.

Sponsored Ad

Mugisha Samuel yaje gutoroka igikundi ubwo hari hasigaye ibirometero bike ngo bagere I Huye aho yacomotse ari kumwe na Uwizeye Jean Claude na Mulu Hailemichael bagenda basiga igikundi igihe kinini cyaje kugera ku minota 4.

Mu birometero 10 bya nyuma Mugisha Samuel yaje gusiga aba bagenzi be babiri bari kumwe ahita ajya gushaka aka gace aho byamuhiriye Arusha Uwizeye wabaye uwa kabiri n’umunya Ethiopia wa 3 amasegonda 23 asiga igikundi cyarimo Azzedine Lagab wari ufite umwenda w’umuhondo iminota 3 irenga.

Aka gace kahiriye abanyarwanda cyane kuko uretse Mugisha na Uwizeye bakurikiranye na Munyaneza Didier yanikiye bagenzi be aba uwa 4 byatumye Team Rwanda itorwa nk’ikipe yitwaye neza uyu munsi.

Mugisha yahise afata umwenda w’umuhondo aho arusha Uwizeye Jean Claude umukurikira ku rutonde rusange amasegonda 23 anganya n’uyu munya Ethiopia wa Gatatu mu gihe abandi bakinnyi basigaye barimo n’ibikomerezwa abarusha iminota 3 irenga.

Uyu musore w’imyaka 20,ari gukoresha Tour du Rwanda nk’imyitozo yo kumufasha kuzitwara neza muri Tour de l’Avenir izabera mu Bufaransa yitabirwa n’abatarengeje imyaka 23 aho we na Team Rwanda bakuye itike muri Cameroon.

Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikirana mu gace ka Kigali-Huye:
1. Mugisha Samuel (Team Rwanda)
2. Uwizeye Jean Claude (POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa)
3. Mulu Hailemichael (Ethiopia)
4. Munyaneya Didier (Team Rwanda)
5. Doring Jonas (Team Descartes Romandie)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa