skol
fortebet

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Yanditswe: Sunday 12, Aug 2018

Sponsored Ad

Azzedine Lagab niwe wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2018 asize Lozano Riba David na Munyaneza Didier gusa Mugisha Samuel yabashije gucunga abo bari bahanganye ntiyatakaza igihe byatumye yegukana Tour du Rwanda 2018.

Sponsored Ad

Mugisha Samuel w’imyaka 20 akoze amateka yo kuba undi munyarwanda ukiri muto wegukanye Tour du Rwanda nyuma ya Valens Ndayisenga wayegukanye mu mwaka wa 2014 ndetse aba umunyarwanda wa mbere wayegukanye.

Mugisha yafashe umwenda w’umuhondo ku gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018 ubwo yakegukanaga asize Uwizeye Jean Claude amasegonda 21 ariyo nayo amufashije kwegukana iri rushanwa rikurikiranwa na benshi mu Rwanda.

Mugisha Samuel atwaye iyi Tour du Rwanda y’uyu mwaka akoresheje amasaha arenga 20 aho asize Uwizeye Jean Claude wa kabiri na Hailemicheal Mulu wa gatatu yarushije umunota urenga.

Kuri iki Cyumweru abakinnyi bazengurutse ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 82.2 aho umunya Algeria Azzedine Lagab yabashije kwigaranzura bagenzi be aka gace gusa yakoresheje ibihe bimwe n’abakinnyi bagera kuri 5 bari kumwe.

Aka ni agace ka kabiri Lagab atwaye,nyuma yo kweguka agace ka mbere katangiriye mu Karere ka Rwamagana ku wa 5 Kanama 2018.

Iyi ibaye inshuro ya 5 u Rwanda rwikurikiranya kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda nyuma y’imyaka 10 ishize rigizwe mpuzamahanga.

Umunyarwanda wa mbere wayitwaye ni Ndayisenga Valens muri 2014 ayisubiza muri 2016,Nsengimana Jean Bosco muri 2015 ,Areruya Joseph ayegukana umwaka ushize wa 2017 mu gihe uyu mwaka wa 2018 Mugisha Samuel ari we utwaye iya 5.

Abegukanye imyambaro yo muri Tour du Rwanda:
Tour du Rwanda 2018 Champion:Samuel Mugisha (Rwanda)
Stage Winner:Azzedine Lagab
Team of the Day: POC Cote de Lumière (France)
Best African Rider:Mugisha Samuel
Combativeness: Rugg Timothy
Best Young:Mugisha Samuel
Best Sprinter:Bruno Araujo(Angola)
Best Climber :Haile Michael Mulu (Ethiopia)
Best Africa: Mugisha Samuel

Ibitekerezo

  • uyu mwana nukumwitaho no mumirire agomba kurya neza 👍🍾

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa