skol
fortebet

Mugisha yegukanye itsinzi ayitura mama we witabye Imana-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusore Mugisha Samuel uherutse kubura mama we niwe wegukanye irushanwa ry’abakinnyi 30 barimo 27 bari kwitegura Tour du Rwanda y’uyu mwaka aho abasore bavaga I Nyanza berekeza I Rubavu ku ntera ya kilometero 180. Nyuma y’iminsi 26 atakaje umubyeyi we,uyu musore yagaragaje ko ataheranwe n’agahinda aho yigaragaje abasha kongera kugaragariza abanyarwanda ko yiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa yagiriyemo ibihe byiza umwaka ushize ubwo yatwaraga umwenda w’umukinnyi wahize abandi kuzamuka. Uyu (...)

Sponsored Ad

Umusore Mugisha Samuel uherutse kubura mama we niwe wegukanye irushanwa ry’abakinnyi 30 barimo 27 bari kwitegura Tour du Rwanda y’uyu mwaka aho abasore bavaga I Nyanza berekeza I Rubavu ku ntera ya kilometero 180.

Nyuma y’iminsi 26 atakaje umubyeyi we,uyu musore yagaragaje ko ataheranwe n’agahinda aho yigaragaje abasha kongera kugaragariza abanyarwanda ko yiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa yagiriyemo ibihe byiza umwaka ushize ubwo yatwaraga umwenda w’umukinnyi wahize abandi kuzamuka.

Uyu musore yasize bagenzi be ubwo yari arenze akarere ka Ngororero afashe Nyabihu maze we na mugenzi we Munyaneza Didier babasha gushyiramo intera y’iminota irenga 4 byatumye babasha kugera mu biorometero bya nyuma bakiyoboye ndetse baza gutsinda iri rushanwa.

Uko abakinnyi bakurikiranye bakurikiranye:
1.Mugisha Samuel (Team Dimension Data): 4h 40min 58
2.Munyaneza Didier (Benediction Club): 4h 40min 58
3.Nsingimana Jean Bosco (Benediction Club): 4h 42min 49
4.Byukusenge Patrick (Benediction Club): 4h 42min 53
5.Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club)
6.Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Club)
7.Ukiniwabo Rene Jean Paul (Les Amis Sportifs)
8.Jean Claude Uwizeye (Les Amis Sportifs)
9.Nduwayo Eric (Benediction Club)
10.Twizerane Mathue (Huye CCA)
11.Hakiruwizeye Samuel (Huye CCA)
12.Valens Ndayisenga (Tirol Cycling Club)




Photo:Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa