skol
fortebet

Mugisha yegukanye agace ka 3, Areruya yambara umwambaro w’umuhondo muri Tour de l’Espoir

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Agace ka kane ka Tour de l’Espoir kahiriye bikomeye abasore b’abanyarwanda kuko Mugisha Samuel ariwe wakegukanye mu gihe Areruya Joseph yahise yambara umwenda w’umuhondo.
Nyuma yo gufashanya bakegukana Tour du Rwanda ya 2017 ubwo bakiniraga Dimension Data, Mugisha Samuel na Areruya Joseph bongeye kwerekana ko umwaka bamaze bakinira iyi kipe atari imfabusa kuko muri Tour de l’Espoir y’abatarengeje imyaka 23 aba basore bigaranzuye bagenzi babo babasha kwegukana agace ka 3.
Aba basore bahagereye (...)

Aba basore bahagereye rimwe

Uyu munsi basiganwaga ibirometero 93.4 mu kuzenguruka Umujyi wa Yaounde,maze Mugisha Samuel yigaranzura bagenzi be akoresheje amasaha 2h28’40’’ aho yagereye rimwe ku murongona Areruya Joseph wabaye uwa kabiri mu gihe ku mwanya wa 3 haje Ejgu Beza wo muri Ethipia basize iminota 2’37”, mu gihe igikundi cyarimo Mebrahtom Natnael wari uwa mbere ku rutonde rusange cyo bagisizeho 2’44”.

Kugeza kuri ubu,Areruya ararusha amasegonda 41 Visser Louis, Umunyafurika y’Epfo uza ku mwanya wa kabiri, hagakurikiraho Mebrahtom Natnael wo muri Eritrea Arusha iminota 2 n’amasegonda 16.

uko bakurikiranye n’urtonde rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa