skol
fortebet

Muhadjiri yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC isubira mu mwanya mwiza wo guhatanira igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yongeye kugaragaza ko ari kabuhariwe mu gutera coup Franc kuko ebyiri yinjije hamwe na penaliti bifashije APR FC gutsinda Bugesera FC ibitego 3-0,mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu kabuhariwe,afashije APR FC kwiyunga n’abafana bayo nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino uheruka wa shampiyona,itsinda Bugesera FC ibitego 3-0.

Hakizimana Muhadjiri wabaye intwari ya APR FC uyu munsi,yafunguye amazamu mu minota y’inyongera y’igice cya mbere kuri penaliti,yabonetse nyuma y’aho Amran Nshimiyimana yategerwaga mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti itavuzweho rumwe cyane ko benshi bemeza ko uyu Amran yari yaraririye,yatumye APR FC isoza igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye Bugesera FC yari yitezweho ibitangaza iri ku rwego rwo hasi ndetse nta kazi iri guha APR FC bituma nayo ikina ituje kuko yari iyoboye umukino n’igitego 1-0.

APR FC yaje kubona coup Franc,yatewe neza na Muhadjiri,umupira ukubita ku mukinnyi wa Bugesera FC,ujya mu cyerekezo gitandukanye nicyo umuzamu yari yagiyemo igitego cya kabiri kiba kirinjiye.

Nyuma y’iminota 90,Muhadjiri yongeye kunyeganyeza inshundura nabwo kuri coup Franc yateye neza umunyezamu Shaolini ntiyamenya aho umupira unyuze.

Ibitego 3 Muhadjiri yatsinze uyu munsi,byatumye ahita ayobora ba rutahizamu n’ibitego 13 aho arusha Ulimwengu Jules wa Rayon Sports na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports igitego 1 kuko bafite 12.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 57,ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 51 ariko ifite umukino umwe itarakina uzayihuza na AS Muhanga ku munsi w’ejo.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi,Marines FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0,Espoir FC inganya na Sunrise FC igitego 1-1.

Ibitekerezo

  • ariko mubiryogo bari kuvuga ngo abasifuzi basifuye obona bafite ubwoba, muzaducukumburire impamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa