skol
fortebet

Muhadjiri afashije APR FC gutsinda Rayon Sports iri mu bibazo by’urusobe

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1,mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League,biyifasha gutera intambwe yerekeza ku gikombe cyane ko AS Kigali yatsindiwe I Kirehe.

Sponsored Ad

Mu mukino wari utegerejwe na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,urangiye APR FC ishimangiye ko Rayon Sports ari insina ngufi imbere yayo kuko yongeye kuyitsindira kuri Stade Amahoro nkuko byagenze mu mukino ubanza.

Muhadjiri yasezeye neza Djihad wakinnye umukino wa nyuma muri APR FC

Muri uyu mukino watangiye amakipe yombi ahuzagurika,abakinnyi bakora amakosa menshi,waje guhindura isura ku munota wa 41 ubwo Iranzi Jean Claude yacengaga Niyonzima Olivier Seif,agatera umupira mwiza mu rubuga rw’amahina usanga Hakizimana Muhadjiriwari uhagaze neza acenga myugariro wa Rayon Sports atera umupira mu izamu Bakame ntiyabasha kuwukuramo.

APR FC yarushije bigaragara Rayon Sports mu gice cya mbere,kuko yakirangije iri hejuru mu guhererekanya umupira ifite 56 kuri 44 ya Rayon Sports ndetse yagerageje amashoti 5 rimwe rigana mu izamu mu gihe Rayon Sports yateye mu izamu 2 mu gice cya mbere.

Rayon Sports yatozwaga na Ramadhan Nkunzingoma yatangiye igice cya kabiri iri hejuru ndetse igerageza guhererekanya mu kibuga hagati ibifashijwemo na Muhire Kevin winjiye mu kibuga asimbuye Djabel ahindura byinshi.

Ku munota wa 73 Muhadjiri yacunze uko Bakame yari ahagaze nabi mu izamu ku mupira yacomekewe agasigarana na Usengimana Faustin,atera umupira mu Nguni Bakame ntiyabasha kuwukuramo,byatumye APR FC yinjiza igitego cya kabiri.

Rayon Sports yanze gucika intege maze ku munota wa 77 ibona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na kwizera Pierrot ku burangare bw’umunyezamu Kimenyi Yves.

Umukino warangiye ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2-1,biyifasha gutera intambwe ikomeye iyiganisha ku gikombe dore ko ikipe ya AS Kigalibari bahanganye banganya amanota, yatsinzwe na Kirehe FC igitego 1-0.

Nubwo Rayon Sports yatsinzwe uyu mukino,abakinnyi bayo bagerageje kwitanga uko bikwiriye ndetse barwanira Nkunzingoma Ramadjan wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Minnaert ndetse Lomami Marcel na Witakenge bahagarikwa mu gihe APR FC yasezeye neza kuri Djihad Bizimana wayikiniye umukino wa nyuma mbere yo kwerekeza mu Bubiligi mu ikipe ya Beveren yamuguze.

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54,ikurikiwe na AS Kigali ifite 51 mu gihe Rayon Sports igumye ku mwanya wa 3 n’amanota 45.

Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC :
Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew, Djihadi Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjiri.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Rutanga Eric,Nyandwi Saddam, Mukunzi Yannick , Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Shabani Hussein Tchabalala, Bimenyimana Caleb.

Uko imikino yabaye uyu munsi yarangiye:

Gicumbi 2-0 Musanze FC
KIREHE 1-0 AS Kigali
ESPOIR 1-0 Amagaju
Mukura 1-1 Sunrise
APR FC 2-1 Rayon Sports
Police FC 0-0 Marines
Miloplast 0-0 Etincelles
Bugesera 0-0 Kiyovu Sport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa