skol
fortebet

Muhadjiri ari gushakisha umwana wamweretse urukundo kugira ngo abimwiture

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri ukina mu ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu ari gushakisha umwana uherutse gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yambaye isengeri yanditseho n’ikaramu nimero 10 n’izina rya Muhadjiri ndetse handitseho na APR FC.

Sponsored Ad

Muhadjiri yishimiye uru rukundo uyu mwana amukunda kugeza ubwo amwiyitirira niko kujya kuri Instagram ye, ashyiraho iyi foto y’uyu mwana yandikaho ati"Gusa uzamubona azambwire."

Muhadjiri arifuza guhura n’uyu mwana akagira icyo amufasha kuko nubwo yamwiyitiriye asa n’utabayeho mu buzima bwiza.

Mu minsi ishize, ku isi hacaracaye inkuru y’umwana wo muri Afghanistan wambaye ishashi ifite amabara ya Argentina arangije yandikaho Messi na nimero 10 byatumye Messi abimenya ashakisha uko ahura ahura n’uyu mwana aramufasha.



Muhadjiri arifuza guhura n’umwana wamwiyitiriye kubera urukundo amukunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa