skol
fortebet

Muhadjiri na Iranzi bamaze gusaba imbabazi ubuyobozi bwa APR FC

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi 2 ba APR FC baheruka guhanwa bitewe n’imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino iyi kipe yanganyije na Gicumbi FC 0-0 kuri stade ya Kigali,bamaze gusaba imbabazi kugira ngo bongere bagarurwe mu ikipe.

Sponsored Ad

Aba basore bamaze imikino badakina,bafatiwe ibihano nyuma yo gutungwa agatoki n’umutoza mukuru wa APR FC ,Jimmy Mulisa wavuze ko atashobora kuba umupolisi w’abakinnyi ndetse hari abakoze amakosa yatumye ikipe ibura amanota.

Muhadjiri wasimbujwe mu gice cya mbere ku mukino wa Gicumbi FC kandi ari inkingi ikomeye APR FC yubakiyeho ndetse na Iranzi uri mu bakinnyi bakuru b’iyi kipe,ntibagaragaye ku mukino wa Mukura VS na AS Muhanga kubera ibihano,ariko basabye imbabazi bategereje ko bagarurwa mu bandi bakinnyi.

Ntihigeze hatangazwa amakosa aba basore 2 bakoze mbere y’umukino wa Gicumbi FC,gusa bivugwa ko bakoze ibikorwa bitari ibya kinyamwuga,bituma batitwara neza mu mukino,APR FC itakaza amanota imbere y’insina ngufi Gicumbi FC.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko aba basore bemeye guca bugufi bagatakambira ubuyobozi ngo bubagarure mu ikipe,bayifashe kuguma ku mwanya wa mbere.


Iranzi na Muhadjiri basabye imbabazi kugira ngo bagarurwe mu ikipe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa