skol
fortebet

Muhadjiri yagaragaje amarangamutima ye mbere y’umukino bagenzi be bazakina na Zanaco FC

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Hakizimana Muhadjiri umusore ukinira ikipe ya APR FC ariko ubu akaba ari mu imvune, aratangaza ko ababajwe bikomeye no kuba atazakina umukino wa Champions League ikipe ye ifitanye na Zanaco FC kuko aba ari umukino ushobora guhindura amateka y’umukinnyi,gusa yizeye ko n’ubwo adahari bagenzi be bazabikora bakitwara neza.
Muri iki cyumweru dutangiye ikipe ya APR FC irafata rutemikirere yerekeza muri Zambia gukina umukino ubanza wa CAF Champions League n’ikipe ya Zanaco FC yo muri icyo gihugu, (...)

Sponsored Ad

Hakizimana Muhadjiri umusore ukinira ikipe ya APR FC ariko ubu akaba ari mu imvune, aratangaza ko ababajwe bikomeye no kuba atazakina umukino wa Champions League ikipe ye ifitanye na Zanaco FC kuko aba ari umukino ushobora guhindura amateka y’umukinnyi,gusa yizeye ko n’ubwo adahari bagenzi be bazabikora bakitwara neza.

Muri iki cyumweru dutangiye ikipe ya APR FC irafata rutemikirere yerekeza muri Zambia gukina umukino ubanza wa CAF Champions League n’ikipe ya Zanaco FC yo muri icyo gihugu, uzaba tariki ya 12 Gashyantare 2017 ikazaba idafite bamwe mu bakinnyi bayo bayifashaga bari mu imvune barimo Butera Andrew na Hakizimana Muhadjiri.

Mu ikiganiro yahaye Umuryango Muhadjiri yatangaje ko ari umukino yumvaga ashaka gukina kuko uba ari umukino ushobora guhindura amateka ariko Imana ikaba itabishatse.

Yagize ati"ni umukino numvaga nshaka gukina kandi si nanjye ni buri mukinnyi uba ubishaka, kuko ni umukino ushobora guhindura amateka y’umukinnyi mu gihe gito, ntago nzawukina gusa nabyifuzaga cyane, gusa Imana ntiyabishatse nkeka hari impamvu yabyo kuko ntacyo ijya ikora kidafite impamvu, ndizera ko bazitwara neza ubundi njye tukabonana mu mikino iri imbere kuko ndumva ndimo gukira. "

Muhadjiri yakomeje avuga ko nta byinshi yabwira bagenzi be kuko nabo ari bakuru byinshi babizi uretse kubifuriza amahirwe masa.

Yagize ati "nta byinshi nababwira kuko nabo ni bakuru bazi icyo bagomba gukora, ubu bari ku Gisenyi bazi impamvu bariyo, bakabaye bari muri Kigali baryoshya gusa ni abantu bakuru ndabizera nzi neza ko bazitwara neza cyane."

Muhadjiri ntari mu basore bazakina uyu mukino bitewe n’uko ari mu mvune amazemo iminsi, yavukiniye mu myitozo ubwo ikipe ye yiteguraga umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona basuyemo Marines, akaba yarahise ashyirwaho sima kukuguru ahabwa ibyumweru 6 hanze, ubu iyi sima ikaba izavaho tariki ya 25 Gashyantare 2017 nyuma abaone gutangira imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa