skol
fortebet

Muhadjiri yahaye ubutumwa bukomeye bagenzi be nyuma yo gutsinda Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri uherutse gufasha APR FC guha isomo rya ruhago Rayon Sports yabwiye abakinnyi bagenzi be ko badakwiriye guheranwa n’ibyishimo by’uko batsinze iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ahubwo bakwiye gukanira imikino isigaye bagatwara igikomba cya shampiyona y’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Muhadiji yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko abakinnyi ba APR FC bakwiye kwibuka ko imikino ya shampiyona ikomeje ndetse badakwiye kwirara kubera ko baherutse gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1, kuko AS Kigali nayo ikiri mu ruhando rwo gushakisha igikombe cy’uyu mwaka.

Muhadjiri yasabye abakinnyi ba APR FC gukomeza gutsinda

Yagize ati “Intsinzi ya Rayon Sports niyo yadushimishije kurusha izindi uyu mwaka kandi yaduhaye ingufu zikomeye mu rugamba rwo gushaka igikombe cy’uyu mwaka.Icyo nasaba abakinyi bagenzi banjye ni uko twakomeza gutsinda kugeza shampiyona irangiye.urugamba ruracyakomeje niyo mpamvu nta mukino tugomba gusuzugura ahubwo tugomba kumva ko buri mukino tugomba kuwukina nk’umukino wa nyuma.”

APR FC igomba guhura na Miroplast ku wa kabiri,hanyuma ku wa 21 Kamena bahure na Etincelles FC kuri Stade ya Kigali,bakire Gicumbi ku wa 24 Kamena hanyuma berekeze I Rusizi ku wa 27 ku wa 27 Kamena 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa