skol
fortebet

Muhadjiri yanenze abantu bakomeje kumuharabika

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri aratangaza ko ababajwe n’ibyo itangazamakuru ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bamuvugaho ku byerekeye imyitwarire ye nyuma yo guhagarikwa n’ikipe ya APR FC mu cyumweru gishize.
Uyu rutahizamu yatangarije abanyamakuru ko yanenze bamwe mu bantu bagiye bamuvuga nabi ndetse banamusebya ku bijyanye n’imyitwarire bakabiriza ibintu aho ashimangira ko bagakwiriye kubanza bareba impoamvu byabaye aho guhita bavuga ko yananiranye. Yagize ati “abantu baravuga cyane, ni (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri aratangaza ko ababajwe n’ibyo itangazamakuru ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bamuvugaho ku byerekeye imyitwarire ye nyuma yo guhagarikwa n’ikipe ya APR FC mu cyumweru gishize.


Uyu rutahizamu yatangarije abanyamakuru ko yanenze bamwe mu bantu bagiye bamuvuga nabi ndetse banamusebya ku bijyanye n’imyitwarire bakabiriza ibintu aho ashimangira ko bagakwiriye kubanza bareba impoamvu byabaye aho guhita bavuga ko yananiranye.

Yagize ati “abantu baravuga cyane, ni gute umuntu avuga ngo bagufatiye ibihano akabigira ibintu bikomeye kandi hari impamvu runaka iba ytumye biba,ntabwo aba ari ibintu bya hatariku buryo wabikomeza.Icyo nababwira ntabwo ari byiza kuvuga umuntu kuko ibyavuzwe ntabwo byanshimishije kuko niba umuntu bamuhagaritse kuko bampagaritse ejo ngakora imyitozo,ntabwo ari ibintu byo gukomeza cyane.”

Uyu musore ufite akabazo k’imvune yakuye mu myitozo,aravuga ko niba abantu bashaka ko umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere, bareka kujya bavuga ibintu bitabaye aho yanenze bikomeye bamwe muba muharabitse.

Muhadjiri ashobora kutagaragara mu mukino wo kuri uyu munsi APR FC irahuramo na Kiyovu Sports kuri stade ya Mumena saa cyenda n’igice .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa