skol
fortebet

Muhadjiri yatangaje ikintu azakumbura kuri Djihad ugiye kwerekeza mu Bubiligi

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko azakumbura mugenzi we Bizimana Djihad kubera ukuntu yajyaga amutuka cyane bari mu kibuga amusaba kwitwara neza ndetse no gukosora amakosa yabaga yakoze.

Sponsored Ad

Hakizimana Muhadjiri witwaye neza Ku wa Gatanu agatsinda Rayon Sports ibitego 2 byahaye APR FC intsinzi,yabwiye abanyamakuru ko azakumbura Djihad basanzwe bafitanye isano ko yajyaga amucyaha akoze amakosa mu kibuga ndetse akamutuka cyane.

Bizimana Djihad yasezeweho n’abafana

Yagize ati “Djihad ni umukinnyi mwiza ariko sinavuga ko kuba agiye ibintu bipfuye.Djihad nzamukumbura kuko ni umukozi,ndi muyomba we ariko mu kibuga yarantukaga gusa mu mupira bibaho sinabitindaho kuko iyo twavaga mu kibuga yarambwiraga ati ni umupira nanjye nkamubwira nti bibaho.”

Bizimana Djihad wakinnye umukino we wa nyuma mu ikipe ya APR FC ku wa Gatanu w’icyumweru gishize batsinda Rayon Sports ibitego 2-1,yasezeweho n’ubuyobozi bw’iyi kipe,abakinnyi bagenzi be n’abafana mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Beveren kuri uyu wa Kabiri aho yasinyiye amasezerano y’imyaka 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa