Kigali

Muhadjiri yatangaje impamvu aterekeje muri Rayon Sports yamushakaga muri 2013

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 October 2018 Yasuwe: 2011

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko yari hafi yo kwerekeza muri Rayon Sports mu mwaka wa 2013 ariko atinya guhanganira umwanya na Cedric Amissi wari ukunzwe n’aba Rayons.

Hakizimana Muhadjiri wahisemo gukinira Mukura VS kandi Rayon Sports yaramushakaga,yatangarije Igihe ko yatinye kuyerekezamo kubera gutinya ko Amissi Cedric yapfukirana impano ye akajya ku ntebe y’abasimbura.

Muhadjiri yavuze ko yanze kwerekeza muri Rayon Sports kubera Amissi Cedric

Yagize ati “Nahisemo kwerekeza mu ikipe ya Mukura kuko ari ikipe nziza aho kujya muri Rayon Sports yanshakaga.Iyo nza kujya muri Rayon Sports byari kungora kuko bari bafite Cedric twakinaga ku mwanya umwe,hari ba Djamal Mwiseneza na Fuadi Ndayisenga,ntabwo byari byoroshye.Nahisemo kujya muri Mukura VS nkazagaruka mfite ubushobozi bwo kuba nakina muri buri kipe.Ntabwo nashakaga kwicara,niyo mpamvu nerekeje muri Mukura kuko ni ikipe yazamura umuntu.”

Muhadjiri aherutse gutorwa nk’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona ya 2017-2018 ahigitse Djihad na Ndarusanze.

Muhadjiri yavuze ko amaze gutwara ibihembo byinshi ariko kuri we abona ari bike yifuza gukora cyane akabyongera ndetse agakina mu makipe yok u rwego rwo hejuru.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rafael Da Silva yatangaje impamvu ikomeye yatumye abura ibitego mu ikipe ya...

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva umaze muri Rayon Sports amezi 6 yavuze...
23 May 2019 Yasuwe: 2373 0

KNC yababajwe bikomeye n’uko Gasogi United itatomboye Rayon Sports cyangwa...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuliza Charles...
23 May 2019 Yasuwe: 2524 3

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo...

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu...
23 May 2019 Yasuwe: 3728 3

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku...
22 May 2019 Yasuwe: 2571 1

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano...

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye...
22 May 2019 Yasuwe: 4076 0

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 2399 0